Zinedine Zidane yahishyuye icyatumye agaruka muri Real Madrid

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.03.2019 saa 21:26

Umutoza mushya wa Real Madrid,Zinedine Zidane yatangaje ko impamvu ikomeye yatumye agaruka muri iyi kipe ari uko ayikunda ndetse agakunda na perezida wayo Florentino perez.

Zidane yavuze ko amakipe menshi akomeye yamwifuzaga, ariko ntacyari gusumba kugaruka mu rugo,kongera gutoza iyi kipe akunda cyane.

Yagize ati “Nagarutse kubera ko perezida Perez yampamagaye kandi nkunda iyi kipe.Nta byinshi byo kuvuga mfite gusa nishimiye kugaruka ngafasha iyi kipe gusubira ku rwego ikwiriye kubaho.Ndajwe ishinga n’imyitozo yo ku munsi w’ejo.”

Nyuma y’iminsi 284 asezeye mu ikipe ya Real Madrid,yahisemo kuyigarukamo kugira ngo yongere ayizamure ku rwego yayisizeho dore ko yari isigaye itsindwa umusubirizo. Zidane yakoresheje imyitozo uyu munsi yo kwitegura umukino wa Celta Vigo kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.

Tanga igitekerezo