Zanaco yanenze ikibuga cy’imyitozo yahawe na APR FC-Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 17.02.2017 saa 10:43 |

Ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambiya yageze mu Rwanda kuri uyu wa kane,ikaba ije gukina umukino wo kwishyura mu marushanwa ya Total CAF Champions League na APR FC nyuma yuko aya makipe anganyirije ubusa ku busa muri Zambiya.

Zanaco yageze i Kigali mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gashyantare ikaba ije mu Rwanda gukina umukino wo kwishyura uzayihuza n’ikipe ya APR FC mu mpera z’iki cyumweru

Iyi kipe yaje mu Rwanda hakiri kare, ahagana ku isaha ya saa 12:30 zo kuri uyu wa kane, kugira ngo ikomeze gukaza imyitozo bitegura APR FC bazaba bakina umukino wo kwishyura.

Umutoza wa Zanaco FC Mumamba Numba aganira n’itangazamakuru yagize ati : “Ubu tuje gushaka ibitego ku buryo twakomeza kandi amakosa twakoze mbere twarayakosoye, APR FC ni ikipe nziza nabonye uko ikina ari nayo mpamvu nemeza ko nshobora kuyisezerera”.

 

Nyuma yo gusesekara i Kigali, iyi kipe ikaba itishimye ikibuga yahawe kugira ngo ikorereho imyitozo  giherereye iruhande rwa Stade Amahoro, , ndetse bashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko batishhimiye ikibuga bahawe.

“Ikibuga twahawe ngo twitorezeho ntabwo kimeze neza na gato, birasaba ko dushaka ikindi kugira ngo dutakaza nibura umunsi umwe w’imyitozo. Twagerageje kwitegurira mu rugo, ariko ntabwo twakwibagirwa ko icyatuzanye hano ari intsinzi.”– Mumamba utoza Zanaco.

Uyu mukino wo kwishyura urabera kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa gatandatu saa 15:30, urasiga hamenyekanye ikipe igomba gukomeza, ndetse ishobora guhura na Young Africans yo yari yitwaye neza mukino ubanza, itsinda ibitego 5-1.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App