Young Africans nayo yatangaje ko itazitabira CECAFA Kagame Cup

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.06.2019 saa 07:58

Ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania nayo yatangaje ko itazitabira CECAFA Kagame Cup iteganyijwe kubera hano mu Rwanda, nyuma ya Simba SC na Aigle Noir yo mu gihugu cy’Uburundi.

Iyi kipe yemeje aya makuru mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bwa CECAFA bwari bwayihaye ubutumire bwo kwitabira iri rushanwa.

Mu ibaruwa ubuyobozi bwa Yanga Africans  bwandikiye CECAFA, bwagaragaje ko butazitabira kubera impamvu zitandukanye. Impamvu ya mbere Young Africans yagaragaje ngo nuko ifite abakinnyi benshi bari gusoza amasezerano, abasigaye bakaba barahawe ikiruhuko mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino utaha.

Young Africans yagaragaje kandi na none ko bamwe mu bakinnyi bayo n’abatoza bari kwitegura imikino y’igikombe cy’ Afurika kizabera mu Misiri, bityo bikaba bitatuma baboneka.

Mu gihe Yanga na Simba SC zombi zatangaje ko zitazitabira CECAFA kandi ari zo zari zitwaye neza muri shampiyona ya Tanzania mu mwaka w’imikino ushize, bisobanuye ko iki gihugu gishobora guhagararirwa na Azam FC. Cyakora iyi kipe na yo ishobora gutangaza ko na yo itazitabira, bijyanye n’uko igomba guhagararira Tanzania mu mikino ya CAF Confederations Cup.

CECAFA Kagame Cup ya 2019 iteganyijwe kubera hano mu Rwanda kuva ku wa 07 kugeza ku wa 21 Nyakanga. Ni irushanwa ryanatumiwemo andi makipe nka Zesco United yo muri Zambia, AS Vita Club na Daring Club Motema Pembe (DCMP ) zo muri Congo Kinshasa; gusa ntiziratangaza niba zizitabira.

Tanga igitekerezo