Yannick Mukunzi yatsinze igitego cya mbere muri Sandvikens IF

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 16.02.2019 saa 20:52

Ku mukino we wa kabiri mu ikipe ye nshya ya Sandvikens IF muri Suède , Yannick Mukunzi yatsinze igitego muri 4-1 banyagiye iyitwa Hudiksvalls FF

Ni nyuma y’igihe kitageze ku kwezi Yannick Mukunzi wakiniraga Rayon Sports yerekeje muri Sweden, aho ikipe ye iri gukina imikino ya gicuti mu gihe Shampiona itaratangira.

Yannick Mukunzi yishimira igitego

Ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye yabanje mu kibuga, yakinnye iminota igera kuri 73 maze abasha no kwitwara neza yiyereka umutoza aho yabashije gutsinda igitego muri iyi minota yakinnye.

Biteganyijwe ko Yannick Mukunzi na Sandvikens IF bazahaguruka muri Sweden mu cyumweru gitaha berekeza muri Espagne gukomerezayo imyiteguro ya shampiyona yabo izatangira mu mu kwezi kwa 3.

Yannick Mukunzi ku mupira

Abakinnyi babanjemo mu ikipe ya Sandvikens IF: Tim Markström – Samuel Persson, Gustav Thörn, Samuel Gussman, Jimmy Hansson – Emil Engqvist (Melker Dahlqvist,72), Yannick Mukunzi (Slava Koidan, 72), Rasmus Lindgren, Moonga Simba (Samuel Naiwo, 69) – Leo Englund, Emil Bellander (Jacob Hjelte, 69).

Yannick Mukunzi
Tanga igitekerezo