Yanga African na Simba zahagurutse, inzozi za APR FC zishobora kuburizwamo

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 13.06.2018 saa 10:41 |

Ubuyobozi bw’ikipe ya Simba yo muri Tanzaniya, babinyujije kuri Haji Manara ushinzwe itangazamauru, bemeje ko bashaka rutahizamu mpuzamahanga wo gukora itandukaniro mu busatirizi bwabo.

Ibinyamakuru byo muti Tanzaniya bikaba byamaze kuvuga ko ari umunyarwanda Kagere Meddie usanzwe ukunira ikipe yo muri Kenya ya Gor Mahia. Ni umukinnyi uri no gushakishwa na mucyeba Yanga African. Hari n’amakuru avuga ko uyu musore uherutse kubona ubwenegihugu nyarwanda yaguma hariya muri Kenya. Uku gushakwa na benshi byazamura amafaranga azahabwa, bikaba byaburizamo inzozi z’abakunzi ba APR FC na yo yamushakaga.

Kagere Meddie wakiniye Amavubi, byitezwe ko azayagarukamo vuba aha

Kagere Meddie yari amaze igihe avugwa mu Rwanda mu ikipe ya APR FC aho hari n’ibinyamakuru byageraga kure bikemeza ko barangije kumvikana. Impamvu y’ibi, ni uko uyu mugabo yari amaze iminsi abonye ibyangombwa bimwemerera gukina nk’ukunyarwanda. Iki ni kimwe mu byabaga inzitizi nyamukuru ituma kuza muri APR FC bitari byoroshye.

Nyuma yo gusoza shampiyona, Simba yamaze gusinyisha abakinnyi batatu ari bo: Marcel Kaheza, Adam Salamba na Mohamed Rashid. Umuvugizi wa Simba, Manara yemeze ko n’ubwo ubusatirizi bwa Emmanuel Okwi na John Bocco bushoboye, ngo hakeneye rutahizamu mpuzamahanga.

Kuba Simba na Yanga African zakomeza kurwanira uyu mukinnyi w’umunyarwanda, byatuma amafaranga y’umushahara n’igiciro by byiyongere kubera gupiganirwa n’abacyeba. Kuzamuka kw’amafaranga ni yo mpamvu nyamukuru yatuma ibyo kuza muri APR FC bizamo kidobya

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App