Ya ndege yari itwaye rutahizamu Emilliano Sala yagezaho iraboneka

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 04.02.2019 saa 15:42

Inzego z’ubutabazi nyuma y’ibyumweru bibiri ziri mu gikorwa cyo gushakisha indege yaburiwe irengero itwaye rutahizamu Sala Emiliano ukomoka muri Argentina wari uherutse kugurwa na Cardiff City yo mu Bwongereza zatangaje ko yamaze kuboneka.

Umuryango wa Emiliano Sala wamaze kubwirwa ko indege yari yaburiwe irengero itwaye uyu mukinnyi yabonetse mu gace k’ubwongereza mu birwa byaho isangwamo umurambo umwe utaramenyekana, nyuma y’iminsi 14 yaraburiwe irengero igeze ku kirwa cya Guernsey kigabanya igihugu cy’u Bufaransa n’icy’u Bwongereza.

Uko niko basanze indege yarabaye

Ikipe ya Cardiff City ikaba yari iherutse kugura Emiliano Sala  muri Nantes yo mu Bufaransa kuri miliyoni 14 z’ama-pounds akaba yari avuye i Nantes mu bufaransa yerekeza Cardiff ku wa 21 Mutarama.

Emiliano Raúl Sala Taffarel w’imyaka 28 indege yari arimo yaburiwe irengero yerekeza muri Cardiff City ikipe nshya yari agiye gukinira
Umu pilote wari utwaye iyi ndege
Tanga igitekerezo