Wari uzi ibigwi n’amateka y’imikino 89 imaze guhuza APR FC na Rayon Sports ?

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 18.04.2019 saa 14:04

Harabura amasaha 48 rukambikana hagati y’amakipe abiri y’amakeba hano mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports hazaba ari mu mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2018/2019.

Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2019 saa 15:30’ kuri Stade Amahoro i Remera amakipe yombi agiye kuwukina APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 54 irusha Rayon Sports FC ya kabiri amanota 6.

Ni umukino uba witezweho guhangana

APR FC mu mikino 22 ya shampiyona imaze gutsindwamo 2 inganya 3 ikaba yarinjije ibitego 35 yinjizwa 9 mu gihe Rayon Sports mu mikino 22 imaze gutsindwa 4 ikanganya 3, yinjije ibitego 32 yinjizwa 12. Ni umukino ujya kuba utapfa kuvuga ngo iyi kipe niyo itsinda kuko akenshi usanga ikipe isa n’iri mu bihe bitoroshye ariyo itsinda uyu mukino.

Amakipe yombi agiye gukina uyu mukino nta n’imwe ifte ikibazo cy’imvune gikomeye kuko urebye Rayon Sports izaba yakiriye uyu mukino nta mukinnyi ibura, APR FC nayo abakinnyi bayo hafi ya bose barahari uretse Sugira  Ernest umaze iminsi afite akabazo k’imvune watangiye imyitozo ariko byagorana ko yakifashishwa kuri uyu mukino.

Igitego cya Savio

Umukino uheruka guhuza amakipe yombi wabaye tariki ya 1 Gashyantare 2019 mu gikombe cy’Intwari, APR FC yatsinze igitego 1-0 cya Nshuti Dominique Savio wahoze akinira Rayon Sports ku munota wa 28.

Inshingwa ry’aya makipe

Aya makipe agiye guhura ku nshuro ya 90 nyuma y’imyaka 51 Rayon Sports ishinzwe na 26 APR FC ishinzwe. imyaka 51 irashize hari mu 1968, ikipe ya Rayon Sports ishingiwe i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda ikaba ari ikipe y’ubukombe ifite abafana benshi mu gihugu imaze kwegukana ibikombe 8 bya shampiyona aho icyo iheruka yagitwaye mu mwaka w’imikino wa 2016-17. Ifite kandi ibikombe 9 by’Amahoro na 1 cya CECAFA Kagame Cup

APR FC, ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda, yashinzwe mu 1993, imyaka 26 irashize iyi kipe ishingiwe ku Mulindi wa Byumba. Igitekerezo cyo kuyishinga cyazanywe n’ingabo za APR (Armée Patriotique Rwandaise ubu zahindutse RDF) zari iz’ishyaka rya FPR Inkotanyi, icyo gihe zari ku rugamba rwo kubohoza igihugu. Ubu iyi kipe niyo ifite ibikombe byinshi bya shampiyona (17 ) akaba ari nayo iheruka kwegukana igikombe cya shampiyona giheruka, ifite kandi ibikombe 8 by’Amahoro na 3 CECAFA Kagame Cup.

Umukino uhuza aya makipe uretse ihangana ry’abakinnyi n’abatoza mu kibuga, usanga n’abafana baba bawukaniye kuruta abakinnyi babihemberwa. Abafana bayo baba bawukaniye kurusha abakinnyi kikaba kimwe mu kiryoshya uyu mukino

Amateka y’imikino 89 imaze guhuza aya makipe yombi

Kuva mu 1995, APR FC na Rayon Sports zimaze guhura inshuro 89 harimo imikino ya shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’andi marushanwa. Ni amakipe utapfa kumva yakinnye umukino wa gishuti. Muri izi nshuro zose APR FC niyo yatsinze imikino myinshi kuko yatsinze 38, Rayon Sports igatsinda 28 banganya inshuro 23. Ikipe ya APR FC niyo yatsinze ibitego byinshi mu izamu rya Rayon Sports kuko mu bitego 246 bimaze kuboneka muri uyu mukino APR FC yinjije 127 naho Rayon Sports yinjiza 119.

Gutsindana inshuro ebyiri  zikurikiranya.

Si kenshi uzasanga aya makipe imwe yatsinze indi imikino ibiri yikurikiranya gusa APR FC niyo yabigezeho bwa mbere muri shampiyona umwaka w’imikino 2005/2006 tariki ya 23 Ukwakira 2006 ubwo yayitsindaga 3-0 ikaza kuyisubira tariki ya 1 Gashyantare 2007 iyitsinda 4-1 mu mukino wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryari rimaze ryemewe na FIFA.

Ubwo Rayon Sports yatsindaga APR 4-0 hari tariki ya 3 Gicurasi 2016

Rayon Sports yatsinze APR FC imikino ibiri yikurikiranya mu mwaka w’imikino wa 2015/2016 ubwo yayitsindaga ibitego 4-0 hari tariki ya 3 Gicurasi 2016 muri shampiyona (byari inshuro ya kabiri iyitsinze 4-0 no muri 2013 byabayeho) iyisubira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro tariki ya 4 Nyakanga 2016 iyitsinda 1-0.

Uyu niwo mukino APR FC yatsinzemo Rayon 4-0, mu gihe ubanza yari yayitsinze 1-0

Tuvuye muri shampiyona bwa mbere APR FC yabashije gutsinda imikino ibiri itandukanye ihura na Rayon Sports, ku nshuro zikurikiranya, ni aho mu mukino wa shampiyona wahuje aya makipe yombi kuya 23/10/2005, APR FC yanyagiyemo Rayon Sports ibitego 3-0, iza no kuyisubira ku ya 01/02/2006 iyitsinda 4-1, mu mukino wari wateguwe na FERWAFA mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30, iri shyirahamwe ryari rimaze ryemewe muri FIFA.

Indi nshuro, hari muri 2012 ubwo APRFC yatsindaga Rayon sports 3-2 tariki 29 /2012 muri shampiyona mu gihe iyi yaje no kuyitsinda mu mikino yombi ya 1/2 cy’igikombe cy’amahoro yazihuje uwo mwaka.

Savio ahanganye na Rusheshangoga mu mukino Rayon Sports yatwayema igikombe cy’amahoro itsinze APR FC 1-0

Rayon Sports niyo ifite agahigo ko gutsinda uyu mukino ibitego byinshi aho imaze kuyitsinda inshuro 2 ibitego 5-2. Bwa mbere byari tariki ya 3 Ugushyingo 1996 mu mukino wari wateguye n’icyahoze ari kaminuza y’u Rwanda ‘UNR’ mu rwego rwo gukusanya amafaranga yo gusana ibyangiritse kubera inkongi y’umuriro muri iyi kaminuza. Indi nshuro APR FC yatsinzwe na Rayon Sports 5-2 ni tariki ya 26 Ukwakira 1997 mu mukino wo gushyikiriza Rayon Sports igikombe cya shampiyona yari yegukanye.

Ibihe by’ingenzi byaranze uyu mukino

Ku itariki ya 03/11/1996 i Nyamirambo ku mukino wa nyuma w’igikombe cyari cyateguwe n’ icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda (UNR) (mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gusana ibyari byangijwe n’ inkongi muri iyi Kamunuza), Rayon Sports yabashije gutsinda APR FC ibitego 5-2. Yongeye kuyisubira kuri 26/10/1997 i Remera kuri Stade Amahoro ku mukino wo kuyishyikiriza igikombe cya Shampiyona yari imaze kwegukana uwo mwaka, aho na none Rayon Sports yongeye gutsinda APR FC ibitego 5-2.

Abayobozi, abafana n’abakinnyi ba APR FC ntibazibagirwa itariki ya 18 Kanama 2001, muri shampiyona, ubwo Rayon sports yabanyagiye ibitego 4-1, ikaza no gutwara igikombe cya shampiyona ibarusha inota rimwe uwo mwaka, aho yari ifite amanota 61. Gusa nabo baje gutegereza undi munsi maze bababariza ikipe yo mu Rukari ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ku bitego 2-1, hari kuya 4 Nyakanga 2002.

Uyu mukino uba urimo ishyaka ryinshi
Uyu mukino uba urimo ishyaka ryinshi

Mu nshuro 2, amakipe yombi yahuriye muri CECAFA (2005 na 2014), bagiye banganya, gusa APR FC igasezerera Rayon Sports hitabajwe amapenaliti. APR FC yabashije gutsinda Rayon Sports ibitego byinshi ku ya 1/2/2006 aho yayitsinze 4-1, mu mukino wari wateguwe na Ferwafa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30, iri shyirahamwe ryari rimaze ryemewe muri FIFA.

Issa Bigirimana ahumuriza Mukunzi Yannick ubwo APR iheruka gutsinda Rayon Sports 1-0

Ikipe zombi zongeye kunganya no ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryateguraga shampiyona ryiswe Lotto cup ku wa 14 Ukwakira 2007, Mutarambirwa Djabir atsindira abambara umukara n’umweru, abambara ubururu bishyurirwa na Djamar Mwiseneza, APR itwara igikombe itsinze penaliti 10 -9 za Rayon sports.

Mu 2011-2012, mu gikombe cy’Amahoro, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 3-1 muri ½ cy’irangiza. APR FC yatsindiwe na Lionel Saint Preux, Kabange Twite na Papy Faty. Impozamarira ya Rayon Sports yatsinzwe na Hamiss Cedric.

Ndayisenga Fuadi na Mwiseneza Jamal bombi bakiniye amakipe yombi

Mu 2012-2013, APR FC yatangiye umwaka w’imikino itwara igikombe cy’isabukuru y’imyaka 25 ya FPR itsinze ku mukino wa nyuma Rayon Sports ibitego 3-1. Ibitego byose byatsinzwe mu gice cya kabiri, APR FC itsindirwa na Ruhinda Farouk, watsinze bibiri n’aho ikindi gitsindwa na Cyubahiro Jacques.Hategekimana Aphrodis “Kanombe” atsindira Rayon Sports impozamarira.

Mu mukino wa shampiyona wo kwishyura, wabaye tariki ya 9 Werurwe 2013, Rayon Sports yanyagiye APR FC ibitego 4-0, bitsinzwe na Hategekimana Aphrodis “Kanombe”, Hamisi Cadric na Kambale Salita “Papy Kamanzi” watsinzemo ibitego bibiri.

Issa Bigirimana akunda gutsinda Rayon Sports

Umwaka wa 2014, ni wo wonyine aya makipe yabashije guhuramo inshuro nyinshi, dore ko yahuye inshuro enye (4) mu marushanwa atandukanye, ibintu bitigeze bibaho mu mateka y’aya makipe yombi.

Mu nshuro 4 amakipe yombi yahuyemo mu 2014, APR FC yabashije gutsindamo ebyiri, Rayon Sports itsinda imwe, banganya indi (APR FC itsinda Rayon Sports kuri penaliti, hari muri ¼ cya Cecafa y’amakipe yabereye i Kigali muri Kanama 2014).

Muri 2015 ,APR FC yanyagiye Rayon Sports  aha hari ku itariki ya 22/02/2015, aho yatsinze Rayon Sports ibitego 4-0 mu gihe umukino ubanza wa  shampiyona 2016 y’uyu mwaka w’imikino, banganya ubusa ku busa.

APR FC yatsinze 4-0 mu mukino uheruka
APR FC yatsinze 4-0 muri 2015

Mu mwaka wa 2016 aya makipe yahuye inshuro eshatu (imwe muri shampiyona ishize, no ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro indi ku mukino ½ cy’irushanwa ryateguwe n’umujyi wa Kigali. ).Tariki ya 15 Nzeli 2016 zahuriye mu mukino wa ½ cy’irushanwa ryateguwe n’umujyi wa Kigali aho APR yatsinze Rayon Sports ibitego 3-0.

Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro Rayon Sports yatsinze Apr 1-0 cya Ismaila Diarra mu minota ya nyuma y’umukino  naho mu mukino wa shampiyona Rayon Sports yihanangirije APR iyinyagira ibitego bine ku busa  birimo bitatu bya Kasirye Davis

Rayon Sports yanyagiye APR 4-0 (03.05.2016)

Ubwo aya makipe yahuraga muri Mutarama 2017 , APR FC igatsinda Rayon Sports 1-0 muri shampiyona, Issa Bigirimana watsinze iki gitego rukumbi cyabonetse mu mukino yemereye itangazamakuru yagitsindishije ukuboko ndetse yari amaze iminsi yifuza kuzatsinda igitego n’ukuboko ngo akore amateka nk’aya bamwe mu bakinnyi b’ibihangange ku Isi batsinze n’ukuboko cyangwa ikiganza, aba barimo Diego Armando Maradona na Thierry Henry.

Issa Bigirimana atsindisha igitego akaboko
Issa Bigirimana atsindisha igitego akaboko

Muri 2017 ni wo mwaka aya makipe yahuye inshuro nyinshi kuko yahuye inshuro 5. APR FC yatsinzemo 2, tariki ya 21 Mutarama 2017 muri shampiyona 1-0, yongera tariki ya 1 Gashyantare 2017 mu mukino w’igkombe cy’Intwari. Rayon Sports nayo yatsinzemo 2, tariki ya 16 Nzeri 2017 iyitsinda 1-0 mu irushanwa ry’Agaciro cyatsinzwe na Rutanga Eric na tariki 23 Nzeri 2017 mu mukino w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu ‘Super Cup’ batsinzemo 2-0.

Aya makipe yanganyije umukino wa shampiyona wabaye tariki 25 Gicurasi 2017 igitego 1-1

Aya makipe akaba yaranganyije umukino wa shampiyona wabaye tariki 25 Gicurasi 2017 igitego 1-1 bihita bikuraho agahigo ko muri 2014 ubwo bahuragamo inshuro 4 APR FC itsindamo inshuro 2, Rayon Sports 1 bakanganya imwe.

APR FC niyo iheruka gutsinda umukino uheruka guhuza amakipe yombi wabaye tariki ya 1 Gashyantare 2019 hari mu gikombe cy’Intwari iwutsinda 1-0.

Issa Bigirimana wakaniye Rayon Sports

Issa Bigirimana ukinira APR FC niwe wayitsindiye byinshi aho yatsinze 7, Sina Jerome wakiniraga Rayon Sports yatsinze ibitego 6 muri uyu mukino.

Davis Kasirye umugande wakiniye Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2015/2016 niwe wabashije gutsinda ibitego 3 mu mukino umwe ‘hat-trick’, ibi yabikoze tariki ya 3 Gicurasi 2016 mu mukino wa shampiyona ubwo Rayon Sports yanyagiraga APR FC 4-0.

Kasirye amaze gutsinda Hat Trick APR FC ( 03.05.2016 )

Kasirye Davis niwe wabashije gutsinda hat-trick muri iyi derdy .Umutoza washoboye gutoza imikino myinshi hagati y’aba bakeba ni Raoul Shungu watozaga Rayon Sports, wabashije gutoza imikino 16 yahuzaga aya makipe abasha gutsindamo 7, atsindwa 4, anganya 5.

Umutoza wa Rayon Sports Robertinho azaba agiye gutoza uyu mukino ku nshuro ya 4, mu mikino 3 yatoje yatsinzwe 2 atsinda 1. APR FC ifite umutoza Jimmy Mulisa wanakinnye uyu mukino, uretse ibyo iyi si nshuro ya mbere agiye gutoza uyu mukino, nk’umutoza mukuru yatoje imikino 8, muri iyo mikino yose yatsinzemo 5, atsindwa 2 anganya umwe. Amaze kandi gutoza uyu mukino ari umwungiriza inshuro 2 atsindwamo 1 atsinda indi, n’ubu azaba yunirije Zlatko Krmpotic.

Abakinnyi n’abatoza bagiye bigaragaza muri uyu mukino

Jimmy Gatete wakiniye aya makipe yombi, ni we ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mukino uhuza amakipe yombi, dore ko buri kipe yayitsindiye ibitego bine mu mikino itandukanye. Sina Jerôme ari mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi muri uyu mukino, aho amaze gutsinda ibitego 6 mu gihe Masudi Djuma ari we wabashije gutsindira APR FC ibitego byinshi, bitanu.

apr_team2
Gatete Jimmy (imbere) ni we watsinze byinshi hagati y’aya makipe yombi yakiniye

Sina Jerôme ari mu bakinnyi babashije gutsinda ibitego byinshi muri uyu mukino, aho yatsinze ibitego bitandatu nyuma ya Issa Bigirimana ufite birindwi,mu gihe Masudi Djuma wigeze no gutoza Rayon Sports, ari we wabashije gutsindira APR FC ibitego byinshi,  bitanu.

Kuva aya makipe atangiye guhura, umugande  Davis Kasirye   ni we wabashije gutsinda ibitego 3 mu mukino umwe mu gihe abakinnyi barimo; Sina Jérôme, Bokota Labama, Lionnel St Pleux, Ruhinda Farouk, Bokungu Ndjoli, Kambale Salita Gentil n’abandi bagiye batsindamo ibitego 2 ku mukino.

Sina Jerome

Umutoza washoboye gutoza imikino myinshi hagati y’aba bakeba ni Raoul Shungu watozaga Rayon Sports, wabashije gutoza imikino 16 yahuzaga aya makipe abasha gutsindamo 7, atsindwa 4, anganya 5.

Ndayishimiye Eric Bakame, Rwigema Yves na Nova Bayama baciye mu ikipe ya APR FC mbere y’uko berekeza muri Rayon sports mu gihe ku rundi ruhande, Ngabo Albert, Bizimana Djihad, Usengimana Faustin, Imanishimwe Emmanuel na Djamar Mwiseneza aribo bari muri APR FC barakiniye Rayon Sports.

Igitego Savio ubu uri muri APR yatsinze Rayon Sports yakiniraga taliki ya 01.02.2019

Muri uno mwaka wa 2019,Rutanga Eric, Tuyishime Eric Congolais ubu bakinira Rayon Sports ariko bahoze muri APR FC. Ngabo Albert, Imanishimwe Emmanuel, Nshuti Dominique Savio, Nsengiyumva Mustafa ni abakinnyi ba APR FC bahoze bakinira Rayon Sports.

Rutanga Eric(ubanza imbere) azaba ahanganye na APR FC yamureze

Uretse aba bagikina muri aya makipe hari n’abandi bayavuyemo bakina ahandi ariko bayakiniye yombi nka; Usengimana Faustin, Ndayishimiye Eric Bakame, Bizimana Djihad, Haruna Niyonzima, Irambona Masudi Djuma(ubu ni umutoza), Rwatubyaye Abdul, Nova Bayama, Yannick Mukunzi, Jeannot Witakenge(yahagaritse gukina ayoboka iyo gutoza), Bokota Kamana Labama, Nizigiyimana Karim Makenzi, Fuade Ndayisenga, Muganza Isaac n’abandi.

Haruna Niyonzima kuri ubu ukinira Yanga SC, yanyuze mu makipe yombi
Haruna Niyonzima kuri ubu ukinira Simba SC muri Tanzania, yanyuze mu makipe yombi
Tanga igitekerezo