Wari uzi akayabo k’amafaranga Amavubi adatanga umusaruro atangwaho ?

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 26.03.2019 saa 11:05

Niba hari umukino utangwaho amafaranga menshi mu Rwanda ni umupira w’amaguru, kandi niwo mukino bigaragara ko nta musaruro muzima utanga.

Uyu mukino utangwaho akayabo, ariko bikamera nko kuvomerera igiti kitagira imbuto nzima cyera. Nujya ubona ikipe y’igihugu Amavubi itsindwa, jya uhita utekereza ko hari amafaranga yawe menshi yatewe inyoni.

Amavubi yo muri 2019

Ibihugu bya Uganda, Tanzania, Kenya, Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nk’ibihugu biri mu karere u Rwanda ruherereyemo, byabonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’umupira w’amaguru. Ni ibintu byo kwishimira kuko ari ubwa mbere amakipe menshi yo muri aka karere aboneye itike icyarimwe, ariko ku Rwanda rukaba rwavuyemo rwandagajwe biragayitse.

Umutoza ahembwa ama miliyoni buri kwezi, abakinnyi bahembwa neza, kujya mu mwiherero bitwara menshi cyane, abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru bahabwa byose, kandi ayo mafaranga yose ni ay’igihugu, bityo gukoreshwa mu bitazanira abanyarwanda inyungu ni igihombo ku baturage twese, hari ibikorwa rusange yakora bikunguka niba umupira w’amaguru warananiranye.

Ikipe y’igihugu Amavubi muri CHAN 2018

U Rwanda nta kibazo cy’ubushobozi rufite ku bijyanye no gukora ibishoboka byose ngo ikipe y’igihugu Amavubi itsinde, ndetse ibi byigeze no kwemezwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wavuze ko badakwiye kwitwaza ubushobozi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 15 Kamena 2013, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yanenze imyitwarire y’abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’abayobozi babo ku mikorere idahwitse ituma umupira wo mu Rwanda udatera imbere, ndetse anavuga ko umupira bakwiye kuwureka bakajya birebera imipira y’ahandi babishoboye. Icyo gihe yavuze ko badakwiye kubeshya ngo ni ubushobozi baba babuze, ahubwo ko ari indwara birwariye.

Perezida Kagame yanenze imyitwarire y’Amavubi

Perezida Kagame ati: “Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umupira y’amaguru buriya bashobora kubeshya ngo ni ubushobozi bwabuze, kandi mu by’ukuri ni indwara birwariye… Umupira w’amaguru bazawureke, bajye bakurikirana imipira y’ahandi babishoboye naho bo rwose byarabayobeye. Ikipe y’u Rwanda njya nyitegereza nkareba ibyo bakora, nkareba imyitwarire y’abayobozi babo nkabona bakwiye kubireka bakajya birebera imipira y’ahandi babishoboye”.

Akayabo k’amafaranga atangwa ku ikipe y’Amavubi

Hari amafaranga menshi atangwa ku ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, n’ubwo akenshi ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda buba butifuza kubitangaza.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Ukwezi.com, yerekana ko iyo ikipe y’igihugu igiye hanze mu mwiherero yitegura umukino runaka, bitwara byibuze miliyoni ijana z’amafaranga y’u Rwanda (100.000.000 Frw) ndetse rimwe na rimwe akanarenga cyane. Buri mukinnyi uhamagawe kuri buri mukino kandi ahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 Frw), hanyuma baramuka bagiye gukina hanze agahabwa amadolari 1000, ni ukuvuga asaga ibihumbi magana cyenda by’amafaranga y’u Rwanda (900.000 Frw). Iyo ikipe itsinze, buri mukinnyi ahabwa ishimwe riri hejuru ya miliyoni y’amafranga y’u Rwanda, uramutse ukubye n’umubare w’abakinnyi bose baba bahamagawe ubariyemo abakina n’abasimbura, usanga ari akayabo k’ama miliyoni.

Uretse abakinnyi, hari n’abayobozi batari bacye baherekeza ikipe, baba bagomba kwishyurirwa hoteli, amatike y’indege n’ibindi byose bakenera, ariko umusaruro ukanga ukaba mubi. Uwavuga ko akayabo gashorwa mu mupira w’amaguru nta byishimo kazanira abanyarwanda ntiyaba abeshye, kuko ubushobozi bw’ikipe y’u Rwanda bukomeza kuba bucye.

Umutoza yatsinda yatsindwa, haba umukino utaba, buri kwezi atangwaho amamiliyoni

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, ahabwa umushahara w’amafaranga menshi ndetse uruta uw’abayobozi bakuru b’igihugu ariko ikibazo kikaba icy’umusaruro atanga, kuko kugeza ubu ntakidasanzwe abatoza b’abanyamahanga batangwaho amamiliyoni barageza ku ikipe y’igihugu no ku mupira w’amaguru w’u Rwanda muri rusange.

McKinstry yahembwaga akayabo nta musaruro

Umutoza Jonathan McKinstry wahoze atoza Amavubi, n’ubwo wakomeje kugirwa ibanga, ariko bizwi ko wabarirwaga mu mamiliyoni. Byavugwaga ko ari 11.000.000 buri kwezi n’ubwo FERWAFA yagiye iryumaho, gusa nawe uhereye ku mishahara y’abanyamahanga bagenzi be, uhita ubona ko yagenerwaga akayabo nka bo.

Stephane Philip Constantine wasimbuwe na Jonathan McKinstry yahembwaga amadolari ya Amerika ibihumbi cumi na kimwe (11,000$) ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni icyenda n’igice. Mu bindi uyu mutoza yari yemerewe, harimo guhabwa 2.000 by’amadorali (Akabakaba 1.800.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda) ku mukino mpuzamahanga w’irushanwa nk’amarushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cyangwa icy’isi, imikino ya CECAFA ndetse n’indi mikino yemewe na FIFA.

Mu mukino wa gicuti yabaga yatsinze, uyu mutoza yahabwaga amadolari 1000, ni ukuvuga arenga 900.000 by’amafaranga y’u Rwanda. Yahabwaga kandi amadolari 1000 y’impamba igihe u Rwanda rwabaga rugiye gukina hanze.

Stephane Philip Constantine nawe yavanye agatubutse mu Mavubi

Stephen Philip Constantine kandi yari yarahawe imodoka yo kugendamo, ariko akazajya yigurira lisansi igihe ari kuzenguruka i Kigali, ariko igihe agiye mu ntara agahabwa lisansi. Yari yarahawe inzu yo guturamo, ariko akazajya yigurira ibyo kurya, mu gihe kandi yishyurirwaga telefoni ye ngo abashe kwitaba abamuhamagara bari hanze y’u Rwanda, akajya anahabwa amadorali 50 yo guhamagara buri kwezi.

Stephen Constantine yari yemerewe kandi amatike y’indege yo kujya i Burayi gusura umuryango we inshuro ebyiri (2) mu mwaka. Uyu mwongereza ari mu batoza b’abanyamahanga batoje Amavubi, bahembwe amafaranga macye nyuma y’umwaka wa 2007, ugereranyije n’ayo abandi batoza bahembwaga ndetse yasezeye avuga ko agiye gushaka aho bamuha menshi.

Milotin Micho

Mu bandi batoza baheruka gutoza Amavubi, Milotin Micho watoje u Rwanda kuva mu 2011 kugeza mu 2013, yahembwaga amadolari ya Amerika 16.000 (arenga 14.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda).

Umunya Ghana Sellas Tetteh watoje Amavubi muri Gashyantare 2010 kugeza taliki 6 Nzeri 2011 , nawe yahembwaga $20, 000, ni ukuvuga asaga 18.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda. Branko Tuchak watoje Amavubi guhera muri Mata 2008 kugeza Ugushyingo 2009, nawe yahembwaga $20,000.

Sellas Tetteh

Uyu munya Ghana ari mu bahembwaga amafaranga menshi igihe yatozaga u Rwanda akanahabwa ibindi byinshi byiyongera ku mushahara, gusa nta bihambaye bizwi yagejeje ku ikipe y’igihugu

Nshimiyimana Eric

Eric Nshimiyimana yahembwaga miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda (4.000.000 Frw), ariko we aho bitandukaniye n’abandi, ni uko nta nzu yishyurirwaga cyangwa ngo ahabwe andi mafaranga ku ruhande, ibisigaye byose yarabyiyishyuriraga, bigaragara ko abanyamahanga ari bo bahembwa akayabo, gusa kugeza ubu nta musaruro uhambaye bagaragaza muri aka kazi k’ubutoza bakorera u Rwanda.

Tanga igitekerezo