Waba uzi imishahara y’abatoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda

Ibijyanye n’imishahara y’abakinnyi n’abatoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda bikunze kugirwa ubwiru bukomeye, nyamara amakipe menshi ahemba amafaranga aturuka mu bafana.

Ubushakashatsi bwakozwe ku mishahara y’abatoza b’umupira w’amaguru muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda bwaragoranye cyane kubona amakuru kuko usibye umutoza w’Amagaju Pablo Nduwimana  wemeye kubivuga ku mugaragaro abandi benshi basubizaga ko batatangaza imishahara yabo.

Abatoza bo icyiciro cya mbere mu Rwanda bahembwa hagati y’ibihumbi 250 bihabwa umutoza wa Pepiniere kugeza kuri miliyoni ebyiri zihabwa umutoza wa mbere wa APR FC Jimmy Mulisa .

Abatoza benshi bari hagati y’ibihumbi 800 na Miliyoni 1.5, ariko bagatandukanira ku bindi bahabwa birimo inzu, imodoka, ibiriba n’ibindi. Ibi bikaba ari na byo byatumye bisa n’ibigoranye mu gukora uru rutonde.

1. Jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR Fc

Ni we mutoza uhabwa amafaranga menshi bijyanye n’ikipe atoza. Mulisa ahabwa miliyoni ebyiri z’umushahara buri kwezi, hakiyongeraho imodoka n’inzu nk’uko bisanzwe ku batoza ba APR FC. Bivuze ko ubihaye agaciro, byagera muri miliyoni 2.7 z’amafaranga y’u Rwanda.

2. Ivan Minnaert

Ivan Minnaert utoza Mukura VS

Umutoza wa Mukura VS umubiligi Ivan Minnaert,  ahabwa umushahara w’ibihumbi bibiri by’amadolari ahwanye na miliyoni 1.7 z’amafaranga y’u Rwanda, agakodesherezwa inzu n’imodoka irimo lisansi na Olivier Nizeyimana, umuyobozi mukuru wa Mukura.Ibi bivuze ko ugerageje kubiteranya wabiha agaciro ka miliyoni 2.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

3. Seninga Innocent

Seninga Innocent utoza Police FC

Umutoza wa Police FC Seninga Innocent ahabwa Miliyoni 1.5 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi hakiyongeraho imodoka na Lisansi, agahahabwa inzu n’ibihumbi 100 bimufasha buri kwezi byo kugura ibyo kurya no kwakiriza abashyitsi.Mu kugereranya aka gaciro, Seninga atangwaho miliyoni 2.3 buri kwezi

4. Eric Nshimiyimana

Nshimiyimana Eric utoza As Kigali

Uyu mugabo utoza ikipe ya AS Kigali ari ku mwanya wa gatanu kuri uru rutonde. Akaba ahabwa miliyoni 1.5 y’umushahara buri kwezi, akanahabwa imodoka imutwara, bigahabwa agaciro ka miliyoni 1.7

5. Irambona Masudi Djuma

Irambona Msudi Djuma utoza Rayon Sports

Amakuru ava imbere mu buyobozi bwa Rayon Sports avuga ko Irambona Masudi Djuma ahabwa miliyoni imwe y’u Rwanda akishyurirwa inzu na Lisansi ijya mu modoka ye bwite. Ibi wabiha agaciro bikagera kuri miliyoni 1.4

6. Mashami Vincent

Mashami Vincent utoza Bugesera

Uyu mutoza wa Bugesera ari guhabwa miliyoni buri kwezi agahabwa n’inzu hamwe na Lisansi yo gushyira mu modoka yiguriye. Ibi tubigeneye agaciro ka miliyoni 1.3

7. Mbungo Casa Andre

Cassa Mbungu utoza Sunrise FC

Amakuru ava i Nyagatare avuga ko Mbungo Casa Andre, umutoza wa Sunrise azajya ahabwa umushahara wa miliyoni bivuye kuri Miliyoni 1.2 yahabwaga Ibechide Andrew umunya Nigeria watozaga iyi kipe mbere ya Casa. Kuri ubu atarabona inzu aturamo, Mbungo yabaye akodesherejwe n’ikipe muri Guest House aho azajya yishyurirwa inzu. Ibi bigahabwa agaciro ka miliyoni 1.2 y’u Rwanda.

8. Kanamugire Aloys

Kanamugire Aloys utoza Kiyovu Sports

Uyu mutoza wa Kiyovu Sports ahabwa ibihumbi 800 by’amafaranga y’u Rwanda akanoreherezwa mu bijyanye n’icumbi.

9. Ruremesha Emmanuel

Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles

Umutoza wa Etincelles ahabwa amafaranga ibihumbi 800 akanahabwa itike yo kujya gusura umuryango we.

10. Jimmy Ndayizeye

Ndayizeye Jimmy utoza Espoir FC

Umurundi utoza Espoir FC  Jimmy Ndayizeye ahabwa ibihumbi 700 agahabwa n’ibihumbi 100 byo kwishyura inzu.

11. Habimana Sostene

Habimana Sothene utoza Musanze FC

Habimana Sosthene, umutoza wa Musanze ahabwa umushahara w’ibihumbi 700 y’u Rwanda buri kwezi

12. Nduhirahandi Abouk Karim Coka

Nduhirahandi Abouk Karim Coka utoza Marines FC

Uyu mugabo utoza Marines FC ahabwa ibihumbi 600 bya buri kwezi nk’uko amakuru aturuka i Rubavu yabyemeje.

13. Sogonya Hamissi Kishi

Sogonya Hamissi Kishi utoza Kirehe FC

Sogonya utoza Kirehe FC abona buri kwezi umusahara w’ibihumbi 600 bya buri kwezi.

14. Okoko Godefroid

Godefroid Okoko, umutoza mukuru wa Gicumbi FC

Umutoza wagiye muri Gicumbi FC nyuma yo kwirukanwa muri Mukura VS, Okoko Godefroid bivugwa ko ahembwa ibihumbi 500.

15. Pablo Nduwimana

Pablo Nduwimana utoza Amagaju FC

Uyu mutoza w’Amagaju FC ahabwa umushahara w’ibihumbi 350 bya buri kwezi akazamurwa n’agahimbazamusyi k’ibihumbi 50 ku mukino usanzwe n’ibihumbi 100 ku mikino ikomeye.

16. Muhoza Jean Paul

Muhoza Jean Paul utoza Pepiniere FC

Uyu mutoza wa Pepiniere nawe ahembwa 250 akazamurwa n’uduhimbazamushyi dushobora kugera ku bihumbi 70 ku mikino ikomeye.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo