VJN FTC Essa niyo yegukanye igikombe cya Ligue1 Ijabo Ryawe Rwanda U13

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 27.12.2017 saa 10:34

Mu irushanwa ‘Ijabo Ryawe Rwanda U13 Football Tournament’, VJN FTC Essa y’i Rubavu yegukanye igikombe cya Ligue 1 itsinze ku mukino wa nyuma Musanze Youth kuri penaliti 4-2 .

Ni mu irushanwa ry’umupira w’amaguru ririmo rihuza abana baterangeje imyaka 13 ryateguwe n’ihuriro ry’ibigo bitorezwamo abana gukina umupira w’amaguru  Ijabo Ryawe Rwanda, , irushanwa ryatangiye kuwa 26 Ugushyingo 2017.

Umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Hamdan Habimana ashyikiriza VJN FTC Essa igikombe cyayo yegukanye

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Ukuboza hari hatahiwe umukino wa nyuma muri Ligue 1 igizwe n’ibigo bitoreza abana mu Turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu, aho hari hasigaye amakipe abiri ari nay o azahagararira iyo Ligue mu cyiciro gikurikiyeho, ariko akaba yaragombaga kwishakamo iyegukana igikombe cy’iyo Ligue ikazaba ari nay o iyisohokera ari iya mbere.

Muri uwo mukino wa nyuma wahuje VJN FTC Essa na Musanze Youth warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, biba ngombwa ko hiyambazwa penaliti nk’uko amategeko y’irushanwa abiteganya, birangira VJN FTC Essa yegukanye igikombe itsinze kuri penaliti 4-2.

Igikombe cya Ijabo Ryawe Rwanda muri Ligue1 mbere y’uko cyegukanwa na VJN FTC Essa

Kimwe no mu zindi Ligues uko ari eshanu zigize Ijabo Ryawe Rwanda, hamaze kuboneka amakipe azahagararira buri Ligue mu cyiciro gikurikiyeho, kizaba ari imikino ibanziriza iya nyuma ku rwego rw’igihugu.

VJN Football Training Center Essa hamwe n’abayobozi ba Ligues zigize Ijabo Ryawe Rwanda
Musanze Youth yazamukiyemo abakinnyi nka Nzeyurwanda Djihad wa Kiyovu Sports na Nshuti Innocent wa APR FC

Iri rushanwa rizajya riba buri mwaka mu biruhuko by’iminsi mikuru, rikaba ryitezweho kuzajya rifasha abana kubona imikino myinshi yo gukina no guhatana, bikazatuma umubare w’abakinnyi kandi bashoboye urushaho kwiyongera.

Umuyobozi wa Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Hamdan Habimana ashyikiriza VJN FTC Essa igikombe cyayo yegukanye

Mu irushanwa rya Ijabo Ryawe Rwanda hazaba hatahiwe abana bitoreza mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, aho na bo bazaba bishakamo igomba kwegukana igikombe muri ako gace.

VJN Football Training Center Essa yegukanye igikombe cya Ligue1

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo