Uwari rutahizamu wa Kiyovu SC yageze muri Musanze FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.02.2019 saa 09:23

Mu gihe habura amasaha macye ngo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rifunge hano mu Rwanda, ikipe ya Musanze FC yamaze gusinyisha rutahizamu wa Kiyovu Sport Jean Didier Touya.

Uyu rutahizamu wakiniraga Kiyovu Sport mu mikino ibanza, nyuma yo kuva muri LLB S4A yo mu Burundi, yifujwe na Musanze FC, iyi yifuzaga kandi gusubirana umukinnyi wo hagati Maombi Jean Pierre. Kuri uyu wa Gatanu nibwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sport bwerekeje i Musanze kuvugana n’ikipe ya Musanze FC ku bakinnyi bombi, birangira Jean Didier Touya aguzwe na Musanze FC ku masezerano y’umwaka umwe n’igice.

muri Gicumbi FC. Musanze FC itozwa na Ruremesha Emmanuel, yari yarekuye abakinnyi batandatu yakoresheje mu mikino ibanza, ndetse yamaze kubona umutoza wungirije n’umutoza w’abazamu. Iyi kipe yaguze kandi rutahizamu Kambale Salita Gentil imukuye muri Marines FC.

Iyi kipe yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa 13 n’amanota 13, izasubukura imikino yo kwishyura yakira AS Kigali mu mukino uzabera kuri Stade Ubworoherane tariki ya 18 z’uku kwezi.

Tanga igitekerezo