Uwakiniraga Rayon Sports nawe yashyizwe ku karubanda yambaye ubusa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 18.04.2019 saa 00:49

Nyuma y’umunyezamu Kimenyi Yves wa APR FC, Muhire Kevin wahoze akinira Rayon Sports nawe abantu bataramenyekana bashyize hanze amafoto ye yambaye ubusa buri buri,igitsina cye kigaragara.

Uyu musore usigaye akina mu Misiri mu ikipe ya El Dakhleya Sporting Club,akurikiye Kimenyi Yves nawe washyizwe ku karubanda n’abantu bataramenyekana bavuze ko biteguye gushyira hanze abakinnyi benshi b’Abanyarwanda bagiye baganira n’abakobwa bambaye ubusa kuri Skype.

Muhire Kevin

Uyu mukinnyi wavutse tariki 17 Ukwakira 1998,nawe yagaragaye mu mafoto yambaye ubusa ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyamba, ndetse biravugwa ko abafite amashusho y’aba bakinnyi baragenda bayashyira hanze buhoro buhoro.

Abantu bashyira hanze aya mafoto n’amashusho y’abakinnyi b’umupira w’amaguru b’Abanyarwanda,bavuga ko bashaka guca ubuhehesi bwabo. Uyu musore ukiri muto yafotowe yambaye ubusa ndetse afashe igitsina cye,mu mafoto n’amashusho byashyizwe hanze.

Ku wa mbere wiki cyumweru nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza ubwambure bwa Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa APR FC aho bivugwa ko aya mashusho yayahaga umukobwa barimo baganirira kuri Skype akamusaba ko yamwereka igitsina cye.

Tanga igitekerezo