Usengimana Faustin na Nshimirimana David bari kwitwara neza muri Zambiya

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 31.03.2019 saa 15:14

Abakinnyi babiri bazwi hano mu Rwanda; Faustin Usengimana n’Umurundi David Nshimirimana bamaze igihe gito berekeje mu kipe ya Buildcon FC yo muri Zambiya, bakomeje kwitwara neza.

Aba basore bombi berekeje muri iyi kipe imaze igihe gito ishinzwe mu ntangiriro z’uku kwezi, bahita batangira kubona umwanya mu bwugarizi bw’iyi kipe.

Uhereye ibumoso mu bahagaze, David Nshimirimana wa mbere na Faustin Usengimana wa wa kane bakomeje kwitwara neza.

Magingo aya Faustin na David bombi bamaze gukinira Buildcon imikino itatu, ndetse ikipe yabo ikaba iyoboye itsinda A rya shampiyona ya Zambia. Ni nyuma y’uko ku munsi w’Ejo Aba basore bafashije ikipe yabo gutsinda iyitwa Circuit City igitego 1-0. Ni igitego cyabonetse ku munota wa 55 w’umukino gitsinzwe n’uwitwa Chanda Mushili.

Mu gihe Buildcon iyoboye itsinda A, itsinda B riyobowe n’ikipe ya Zesco United. Intego Srdjan zivojnov utoza Faustin Usengimana na mugenzi we David Nshimirimana afite, ni uko ikipe ye yaza mu myanya ine ya mbere muri uyu mwaka w’imikino

Tanga igitekerezo