Usengimana Danny mu bakinnyi bashya APR FC yasinyishije

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.02.2019 saa 00:06

Rutahizamu Danny Usengimana wamaze gutandukana na Tersana Sporting Club yo mu gihugu cya Misiri, ari mu bakinnyi bane  ikipe ya APR FC yamaze gusinyisha mbere yo gutangira imikino ya shampiyona yo kwishyura,nyuma y’igihe kirekire iyi kipe y’ingabo z’igihugu yifuza uyu musore.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize byari bizwi ko APR FC yamaze kwibikaho rutahizamu Usengimana Danny, gusa aza gutungurana yerekeza mu gihugu cya Misiri. Ibya APR FC, Danny Usengimana na Singida United yo muri Tanzaniya yakiniraga byateje impagarara cyane, bigera n’aho APR FC ivuga ko iziyambaza FIFA kugira ngo irenganurwe n’ubwo byarangiye ibiretse.

Danny Usengimana yahise atangira imyitozo muri APR FC kuri uyu wa gatanu

APR FC yavugaga ko yaguze Usengimana Danny muri Singida United ndetse ikanamuhererwa ibya ngombwa bimurekura, mu gihe Danny we yashinjaga iyi kipe y’ingabo z’igihugu gukora icyiswe “kumugura mu buryo bunyuranyije n’amategeko”. Ni nyuma yo kutumvikana na APR amafaranga yari kugurwa.

Rutahizamu Danny Usengimana wifuzwaga na none na Police FC agiye muri APR FC asangamo andi mazina abiri azwi iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yamaze gusinyisha; arimo Ally Niyonzima wavuye muri AS Kigali  na rutahizamu Nshuti Innocent wamaze gutandukana na Stade Tunisien yo muri Tunisia itaramushimye.

Tanga igitekerezo