Urutonde rwa Fifa :U Rwanda rwasubiye inyuma ho imyanya 10

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.04.2015 saa 18:02 | Yasuwe : 861
Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yasubiye inyuma imyanya 10 ku rutonde ngaruka kwezi rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA), rwasohotse kuri uyu 9 Mata 2015.

Uru rutonde rushya rugaragaza ko Amavubi ubu ari ku mwanya wa 74 ku isi, aho mu kwezi gushize kwa Werurwe rwari ku mwanya wa 64.

fifaranking
Mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri, aho rubanzirizwa na Uganda iri ku mwanya wa 72 ku rwego rw’isi, hakaza Tanzaniya ya 107 ku isi, Kenya ikaba iya 117 ku isi n’ u Burundi buri ku mwanya wa 123 ku isi bukaba bwarazamutseho imyanya itatu.

Ku rwego rw’Afurika Algeria ni yo iri imbere kuko iri ku mwanya wa 21 ariko ikaba yarasubiye inyuma imyanya itatu.

Ku mwanya wa mbere nk’uko urubuga rwa internet rwa FIFA rubitangaza haza u Budage n’amanota 1687.49. Ibindi bihugu bikurikiraho ni: Argentina, u Bubiligi, Colombia na Brazil iri ku mwanya wa gatanu.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App