Urubanza ruregwamo De Gaulle na Mulindahabi rwongeye gusubikwa

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 07.09.2017 saa 16:15 |

Urubanza rwa Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Nzamwita Vincent de Gaulle na bagenzi be baregwa kugira uruhare mu itangwa ry’isoko ryo kubaka hoteli ya FERWAFA mu buryo bunyuranyije n’amategeko, rwongeye gusubikwa mu gitondo cyo kuri uyu wa kane.

Uru rubanza ruri mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rurengwamo Nzamwita, Murindahabi wahoze ari Umunyamabanga wa Ferwafa na Adolphe Muhirwa, inzobere mu bwubatsi.

Umwaka ushize aba bagabo baburaniye ku Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga ku byaha birimo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, icyenewabo na ruswa mu gutanga isoko ryo kubaka hoteli y’ inyenyeri enye ya Ferwafa. Icyo gihe De Gaulle yagizwe umwere naho Mulindahabi akatirwa gufungwa amezi atandatu ndetse yayamaze muri gereza.

Vincent de Gaulle Nzamwita (wambaye ishati y’amabara) na Olivier Mulindahabi (wambaye iroza) imbere y’Urukiko rwa Nyarugunga mu iburana rya mbere

Ubushinjacyaha bwaje kujuririra umwanzuro w’urukiko ku cyemezo cyo kugira De Gaulle umwere kandi ariwe wari ku isonga mu gutanga iryo soko kugeza ubu akaba aribyo akiburana mu gihe Mulindahabi we yareze ashaka kugirwa umwere agakurirwaho ko yigeze gufungwa amezi atandatu.

Iburanisha mu bukuririre ry’uru rubanza ryari riteganyijwe ku wa 10 Nyakanga 2017, uwo munsi rurasubikwa none no kuri uyu wa 7 Nzeri rwari rwimuriwe rwongeye rurasubikwa.

Umwe mu baburanyi, Mulindahabi Olivier, yagize ati “Turitahiye ntabwo ngo ruri buburanishwe kuko Umushinjacyaha adahari, ari mu itorero. Ntabwo batubwiye igihe rushyizwe ubwo baraza kutubwira itariki yindi.”

Ubwo muri Nyakanga rwasubikwaga bwo Uwunganira ababurana mu mategeko , Me Rukangira, yagaragaje ko yari afite urundi rubanza yagombaga kuburana mu Rukiko rw’Ikirenga.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App