Umutoza Zlatko Krmpotic ashobora kwerekwa umuryango usohoka muri APR FC

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.05.2019 saa 18:22

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwateranye kuri uyu wa mbere, bufata umwanzuro wo kugabanyiriza inshingano umutoza mukuru wayo Zlatko Krmpotic mu rwego rwo kongera gutuma ikipe igaruka mu bihe byiza.

Zlatko washwanye na bamwe mu bakinnyi bakomeye b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu,yamaze kwamburwa inshingano zirimo gutoranya abakinnyi babanza mu kibuga zisubizwa Jimmy Mulisa na Didier Bizimana bamwungirije.

Uyu munya Serbia wageze mu Rwanda mu ntangiriro za Gashyantare, yabwiwe ko atazongera guhirahira apanga abakinnyi 11 babanza mu kibuga byatumye benshi bemeza ko mu minsi mike harasohoka ibaruwa imwirukana.

Zlatko ashobora kwerekwa umuryango usohoka muri APR FC

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE cyandikirwa i Kigali avuga ko mu nama yabaye kuri uyu wa mbere mu gitondo, itarimo umutoza Zlatko, hemejwe ko umutoza wungirije Mulisa Jimmy,Didier Bizimana ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi n’umutoza w’abanyezamu, Mugisha Ibrahim, aribo bazajya bafatanya mu gutoranya abakinnyi 18 bitabazwa ku mukino bakanagena ababanza mu kibuga.

Uyu Zlatko w’imyaka 60, yamaze gutakarizwa icyizere n’ubuyobozi bwa APR FC bitewe no kwanga gukinisha abakinnyi bakomeye barimo Sugira Ernest,Bigirimana Issa,Iranzi Jean Claude,n’abandi.  Biravugwa ko nta gihindutse,Zlatko Krmpotic azirukanwa mu mpera za shampiyona cyangwa nyuma y’igikombe cy’Amahoro.

APR FC isigaje imikino ine muri shampiyona, aho izasura Gicumbi FC ku wa Kane tariki ya 9 Gicurasi mu mukino utaha. Izakina kandi na AS Muhanga (hanze, i Muhanga tariki ya 18 Gicurasi) na Espoir FC (mu rugo, i Nyamirambo tariki ya 25 Gicurasi 2019) na Police FC kuri Stade Mumena tariki ya 1 Kamena 2019.

Tanga igitekerezo