Umutoza wa Westham yishongoye ku mutoza wa Liverpool

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 05.02.2019 saa 15:58

Umutoza wa Westham Manuel Pellegrini yibasiriye Jurgen Klopp wa Liverpool ko akunda gutsinda ibitego byo kurarira nyuma y’aho mu ijoro ryakeye James Milner wari waraririye yatanze umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Sadio Mane.

Manuel Pellegrini uvuga ko yibwe ibitego bibiri mu mukino w’igice kibanza cya shampiona Liverpool yabatsinze ibitego 4-1,yavuze ko Jurgen Klopp na Liverpool ye bakunda gutsinda ibitego byo kurarira.

Manuel Pellegrini

Yagize ati “Klopp yakunze gutsinda ibitego byinshi byo kurarira.Turi muri Malaga yadutsinze igitego cyo kurarira kuri metero zirindwi.Ajye yivugira ibyo ashaka.”

Ibi Pellegrini yabitangaje nyuma yo kumenya ko Klopp yabwiye abanyamakuru ko yaraye yibwe n’abasifuzi ubwo yanganyaga na Westham igitego 1-1,ahitamo kumusubiza ko yishima iyo yahawe ibitego byo kurarira.

Pellegrini waraye ahagamye Liverpool bakanganya igitego 1-1,yatangaje ko akunda ikipe ya Manchester City yigeze gutoza ndetse yahagamye Klopp kugira ngo ayifashe kwegukana igikombe.

Liverpool yatakaje amahirwe yo kuba yasiga Manchester City amanota atanu mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona nyuma yo kunganya na Westham kuri uyu wa mbere.

Tanga igitekerezo