Umutoza wa Senegal ari mu Rwanda mu kwitegura umukino uzabera i Burundi

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 29.04.2016 saa 15:57

Itsinda ry’abagabo batatu bo mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal barimo umutoza Aliou Cisse bari i Kigali kuva kuri uyu wa Gatatu gusura ibikorwaremezo bazakoresha mu mwiherero w’ikipe y’igihugu izaba yitegura gukina n’u Burundi i Bujumbura tariki ya 3 Kamena 2016.

Ibiro ntaramakuru bya Senegal (APS) byanditse ko iri tsinda riyobowe na Abdoulaye Saydou Sow, Visi Perezida wa kabiri w’Ishyirahamwe ryaho ry’umupira w’amaguru, Souleymane Diop umuyobozi ushinzwe amarushanwa n’umutoza Aliou Cisse baje gutegura urugendo rwa Les Lions de la Teranga.

Amakuru ava mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) avuga ko aba bagabo bazasura ibikorwa remezo bazakoreraho umwiherero uteganyijwe gutangira tariki ya 22 Gicurasi 2016 bakine n’Amavubi kuri Sitade Amahoro umukino wa gicuti tariki ya 28 Gicurasi berekeze i Bujumbura tariki ya 1 Kamena 2016.Biteganyijwe ko iri tsinda rizakomereza no mu Burundi nyuma yo kuva mu Rwanda.

Aliou Cissé
Aliou Cissé

Senegal yatsinze u Burundi ibitego 3-1 mu mukino ubanza zizakinira kuri stade Prince Louis Rwagasore tariki ya 3 Kamena 2016, intsinzi yahesha iki gihugu itike y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon mu mwaka wa 2017.Senegal ifite amanota 12 mu itsinda K ikurikiwe n’u Burundi bufite atandatu mu gihe Namibia na Niger zifite atatu buri imwe.

Les Lions de la Teranga batsinze u Burundi baba bizeye kuzayobora itsinda mu majonjora y’igikombe cy’Isi 2018 azabera mu Misiri muri Kamena aho amakipe atanu ya mbere muri Afurika azayobora amatsinda bagendeye ku rutonde rw’Ishyirahamwe mpuzamahanga ruzasohoka mu matariki ya mbere ya Kamena.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo