Umutoza wa Kirehe FC yasezerewe ku mirimo ye

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 06.02.2019 saa 16:25

Ikipe ya Kirehe FC yirukanye Kalisa Francois wari umutoza wayo imuziza umusaruro mucye ndetse ikaba iri habi ku buryo itikosoye ishobora no gusubira mu cyiciro cya kabiri.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa Kirehe FC yandikiye Kalisa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Gashyantare nibwo yamumenyesheje ko atakiri umutoza mukuru w’iyi kipe yo mu karere ka Kirehe kubera kutagira umusaruro mubi.

Kalisa François

Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa, uyu mwanzuro wo kumwirukana bawufashe nyuma y’uko bamwandikiye bamusaba ubusobanuro ku kimutera kutagira umusaruro mwiza ariko ntiyagira ubusobanuro atanga, byanakozwe kandi anakurikije zimwe mu ngingo z’iri mu masezerano ye. Kirehe Fc yahise inabwira umutoza Kalisa ko guhera kuri uyu wa 05 Gashyantare 2019 yemerewe gushaka indi kipe.

Ibaruwa Kirehe FC yandikiye Kalisa François

Mu gice kibanza cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018-2018 ikipe ya Kirehe FC yagisoje iri ku mwanya wa 15 mu makipe 16 n’amanota 12 mu gihe APR FC ya mbere ifite 35.

Nyuma y’uko iyi kipe itandukanye n’uwahoze ari umutoza wayo Nduhirabandi Abdoul Karim ‘Coka’, muri Mata 2018 bahise basinyisha Kalisa Francois bamuha amasezerano y’umezi atandatu mbere y’uko tariki ya 16 Kanama 2018 bamuha amasezerano y’imyaka ibiri.

Tanga igitekerezo