Umutoza Robertinho yagiye mu kiruhuko iwabo muri Brazil

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 02.06.2019 saa 11:48

Roberto Oliveira Goncalves de Carmo utoza Rayon Sports akaba yaranayihesheje igikombe cya shampiyona y’ u Rwanda yaraye ihawe mu birori byabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu ntazatoza imikino y’igikombe cy’Amahoro kuko yiteguye kujya mu biruhuko iwabo muri Brazil.

Mu minsi ishize hari inkuru zavugaga ko Robertinho amasezerano ye ararangirana n’umukino wa nyuma yaraye akinnye na Marine FC akayitsinda ibitego 3-0. Byavugwaga ko mu gihe batamwongerera amasezerano mu maguru mashya yakwisubirira iwabo ndetse akanashakira ahandi.Robertinho agiye Rayon Sports ifitanye umukino w’igikombe cy’Amahoro na AS Kigali kuri uyu wa Kabiri.

Robertinho afite itike y’indege ya saa cyenda zo kuri iki Cyumweru bityo akaba ari bwo ahaguruka ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe agaca muri Ethiopia amasaha ane ubundi agahita yerekeza iwabo i Rio de Janeiro muri Brazil. Yavuzeko ibyo yasabwaga muri Rayon Sports yabigezeho bityo ko agomba kujya iwabo akishimira ibyo yagezeho ari kumwe n’umuryango we kuko abikumbuye.

Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Fredy, yari aherutse gutangaza ko batangiye ibiganiro n’uyu mutoza, ndetse ko mu minsi iri imbere ikibazo cye gishobora gukemuka ariko amakuru Robertinho atanga ni uko ibi biganiro ntacyo byagezeho akaba ari yo mpamvu abaye yisubiriye iwabo mu kiruhuko .

Uyu munya-Brazil yavuzeko ibyo kuzongera gutoza muri Rayon Sports yabisigiye ushinzwe kumushakira ikipe (Manager) Alex , Alex ni we ugomba gukomeza kuganira n’ubuyobozi bwa Rayon Sports harebwa ku hazaza he muri Rayon Sports cyangwa agashakira ahandi.

Robertinho muri Rayon Sports  yafashije iyi kipe kwandika amateka muri Afurika y’iburasirazuba akayigeza muri 1/4 cya CAF Confederations Cup. Yagejeje Rayons Sports muri ¼ cya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, anatsindirwa ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2018 na Mukura Victory Sports kuri penaliti.Yafashije Rayon Sports kwegukana igikombe gitegurwa n’ikigega Agaciro Development Fund mu gihe iyi kipe yabaye iya gatatu muri Heroes Cup 2019, aya marushanwa yombi akaba ahuza amakipe ane ya mbere.

Tanga igitekerezo