Umutoza Okoko Godefroid wa Espoir FC yasezerewe ku mirimo ye

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 07.02.2019 saa 18:14

Nyuma y’amezi icumi gusa ayigezemo, ikipe ya Espoir FC yamaze gufata icyemezo cyo gutandukana n’uwari umutoza wayo ; umurundi Okoko Godefroid . Said Abed wari usanzwe yungirije muri iyi kipe niwe uyisigarana nk’umutoza mukuru by’agateganyo.

Okoko Godefroid yageze muri Espoir FC mu mpera za Werurwe 2018, ubwo iyi kipe yari imaze gutandukana na Jimmy Ndayizeye ubwo bari ku mwanya wa 13 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 14.

Okoko Godefroid

Nyuma yo gufasha iyi kipe kuguma mu cyiciro cya mbere, bagasoza shampiyona ishize bari ku mwanya wa munani, uyu mwaka w’imikino 2018/19 ntiwahiriye uyu mutoza wahagaritswe ku mirimo ye mu gihe cy’iminsi 15 mu Ukuboza 2018 ubwo iyi kipe yagiraga umusaruro mubi.

Tanga igitekerezo