Umutoza n’abakinnyi babiri ba Costa de Sol bahagaritswe na CAF

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 05.04.2018 saa 16:12

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yahagaritse Rui Evora wari umutoza wungirije wa Costa de Sol n’abakinnyi babiri barimo Hilario Tito Sampaio na rutahizamu ukomeye Terrence L. Tisdell mbere yo guhura na Rayon Sports.

Iyi kipe yo muri Mozambique yamaze kugera i Kigali aho igomba guhura na Rayon Sports mu mukino wa mbere w’ijonjora rya nyuma muri CAF Confederation Cup ku wa Gatanu, tariki 6 Mata 2018 kuri Stade ya Kigali.

Guhagarika abakinnyi n’umutoza wungirije ba Costa do Sol byatewe n’imvururu bateje ku mukino bahuyemo na Cape Town City FC

Itangazo CAF yasohoye riravuga ko iyi kipe itemerewe kuzakoresha abakinnyi bayo babiri barimo rutahizamu Terrence Leonard Tisdell wayitsindiye ibitego bibiri muri iri rushanwa kimwe na Hilario Tito Sampaio ndetse n’umutoza wungirije Rui Evora.

Aba bose bahagaritswe mu marushanwa nyafurika kubera imyitwarire mibi bagaragaje mu mukino wabahuje na Cape Town City Football Club yo muri Afurika y’Epfo, basezereye mbere yo kugera muri iki cyiciro.

Uretse aba bakinnyi ba Costa do Sol, Rayon Sports nayo izakina uyu mukino idafite rutahizamu Bimenyimana Bonfils Caleb wahagaritswe kubera ikarika y’umutuku yahawe mu mukino wo kwishyura wa Mamelodi Sundows.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo