Umutoza Mosimane aremeza ko Mamelodi igomba kwitondera Rayon Sports

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 07.03.2018 saa 13:26 |

Umutoza w’ikipe ya Mamelodi Sundowns Pitso Mosimane yatangaje ko ikipe ye igomba kwitondera Rayon Sports kubera ko ifite abafana benshi ndetse no kuba yarabashije kugera muri iki cyiciro.

Uyu mutoza wagize uburakari ubwo umuriro waburaga kuri stade Amahoro bakoreragaho imyitozo ya nyuma yo kwitegura Rayon Sports,yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya Rayon Sports ikomeye ndetse bakwiye kuyitondera kubera abafana ifite.

Umutoza w’ikipe ya Mamelodi Sundowns Pitso Mosimane

Yagize ati “Rayon Sports ni ikipe nziza, batubwiye ko 90% cyangwa 95% by’abanyarwanda bakunda iyi kipe, njye ntabwo mbizi. Gusa binyereka ko dufite akazi katoroshye kadutegereje, ari nayo mpamvu twafashe umwanya uhagije tukiga kuri iyi kipe.”

Mosimane yatangaje ko abakinnyi barimo Soumahoro Bangaly ukomoka muri Cote d’Ivoire, umuzamu w’umunya Zambia Kennedy Mweene na kabuhariwe Khama Billiat w’umunya Zimbabwe barwaye bataza kugaragara ku mukino w’uyu munsi.

Rayon Sports irakina na Mamelodi sundowns uyu munsi saa 18h00 kuri stade Amahoro I Remera mu mukino ubanza wa CAF Champions League w’icyiciro cya kabiri.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App