Umutoza Maurizio Sarri wa Chelsea yasabye imbabazi nyuma yo kunyagirwa na Manchester City

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 11.02.2019 saa 08:16

Umutoza Maurizio Sarri w’ikipe ya Chelsea na kapiteni Cesar Azpilicueta w’iyi kipe, bombi basabye imbabazi nyuma yo kunyagirwa ibitego 6-0 na Manchester City mu mukino wa Premier League wabaye ku cyumweru.

Mu minota 25 y’umukino, City yari yamaze gutsinda Chelsea ibitego 4-0, muri uyu mukino wabaye uwa gatatu wikurikiranya itsinzwe yasuye, ikaba imaze gutsindwa ibitego byose hamwe 12 idakoramo.

Maurizio Sarri na Pep Guardiola waraye amwihanije

Chelsea ubu yamaze kunyerera igera ku mwanya wa gatandatu ku rutonde rw’agateganyi rwa shampiyona, ikaba ikurikiye Arsenal kubera ikinyuranyo cy’ibitego.  Sarri, Umutaliyani w’imyaka 69 y’amavuko, yagize ati: “Mu mikino itatu iherutse twakinnye twasuye, twakinnye nabi cyane, rero tubisabiye imbabazi“.

Sergio Aguero yujuje ibitego bitatu muri uwo mukino ubwo yinjizaga penaliti ku munota wa 56, mbere yuko Raheem Sterling yinjiza indi mu minota ya nyuma y’umukino.

Kuva Chelsea yanyagirwa na Nottingham Forest ibitego 7-0 mu kwezi kwa kane mu mwaka wa 1991 mu mukino wari wabereye ku kibuga cya Nottingham Forest, bwari bubaye ubwa mbere Chelsea yongeye kunyagirwa bene ako kageni.

Maurizio Sarri na kapiteni we Azpilicueta

Azpilicueta w’imyaka 29 y’amavuko, myugariro akaba na kapiteni w’iyi kipe, yongeyeho ati: “Iri ni rimwe mu majoro mabi cyane ngize mu gihe maze nkina. Biragoye gusobanura ibyabaye.Turi gutsindwa ibitego byinshi kandi ibi ntidushobora kubyemera. Icyo nshobora gukora cyonyine ni ugusaba imbabazi abafana kuko ntibyemewe“.

Umutoza Sarri, wavuye mu ikipe ya Napoli yatozaga muri shampiyona ya Serie A y’icyiciro cya mbere mu Butaliyani ku mpeshyi ishize agiye gutoza Chelsea, yabajijwe niba afite impungenge kuri ejo he hazaza muri iyi kipe. Yasubije agira ati: “Simbizi. Muri kumbaza ku kintu kitari mu kazi kanjye. Mpangayicyishijwe n’imikinire yacu, ntabwo mpangayicyishijwe n’ikipe. Ibyo mwabibaza ubuyobozi bw’ikipeNdashaka kwiga, ndashaka gusobanukirwa. Nkora uko nshoboye kose n’abakinnyi bakora uko bashoboye kose. Kuri ubu icyo ngomba kuvuga gusa ni ugusaba imbabazi“.

‘Turi mu kaga’

Nyuma yo gutsindwa na City ibitego 2-0 mu gikombe cya Community Shield, Chelsea yamaze imikino 18 idatsindwa. Kuva icyo gihe, imaze gutsindwa imikino irindwi muri 21 imaze gukina mu marushanwa yose.

Sarri yongeyeho ati: “Birantunguye kuko mu ntangiriro y’uyu mwaka w’imikino twakinaga neza mu mikino twabaga twasuyemo andi makipe kurusha uko twitwaraga twakiniye mu rugo, rero sinzi icyabaye, ariko kuri ubu turi mu kaga.Biragoye gusobanura uko twakinnye, kandi biranagoye kubyiyumvisha. Twatangiye dukina neza, ariko nyuma y’umunota wa kane dutsindwa igitego mu buryo bw’ubucucu.Twagombaga kuguma mu mukino, ariko uburyo twitwaye ntibwari bwiza. Mu minota 20 ya nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere, twakoze amakosa menshi kandi tuyakora ku ikipe tutagakwiye kuyakoraho kuko ikina umupira mwiza cyane“.

Tanga igitekerezo