Umurambo wa rutahizamu Emiliano Sala wabonetse

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 08.02.2019 saa 11:04

Polisi yo mu gace ka Dorset muri Wales yemeje ko umurambo wabonwe mu bisigazwa by’indege ya rutahizamu Emiliano Sala yakoze impanuka ari uw’uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Argentina.

Ni nyuma y’igihe kigera ku byumweru bine uyu musore wari uheruka kugurwa na Cardiff City imukuye muri Nantes aburiwe irengero. Ku wa 21 Mutarama uyu mwaka ni bwo indege yavaga mu Bufaransa yerekeza mu bwami bw’Abongereza itwaye uyu musore yaburiwe irengero.

Emiliano Raúl Sala Taffarel w’imyaka 28 indege yari arimo yaburiwe irengero yerekeza muri Cardiff City ikipe nshya yari agiye gukinira

Nyuma y’igihe kirekire uyu musore ashakishwa n’inzego z’ubutabazi, ku wa mbere w’iki cyumweru ni bwo umurambo we wabonwe mu bisigazwa by’iyi ndege gusa ntiwahita uvanwa mu mazi kuko ubushobozi bwo kurohora iriya ndege butari bwabonetse. Nyuma yo kuvanwa mu mazi, byabaye ngombwa ko hiyambazwa abaganga ngo hemezwe niba umurambo wabonwe waba ari uwa Emiliano Sala cyangwa uw’umu-Pilote we David Ibbotson bikekwa ko bari kumwe mu ndege. Polisi ya Dorset yemeje mu ijoro ryakeye ko umurambo wabonwe ari uwa Emiliano Sala.

Ikipe ya Cardiff City yari yaraguze uyu musore, ikimara kumenya amakuru y’uko umurambo we wabonetse yahise isohora itangazo ryihanganisha umuryango we , inavuga ko Sala na Pilote we bazahora bibukwa.

Tanga igitekerezo