Umunyezamu wa Mukura Nizeyimana Alphonse yaravunitse

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 20.09.2015 saa 20:50

Umunyezamu wa mbere ubanzamo wa Mukura Nizeyimana Alphonse Ndanda,  yagize imvune y’ukuboko mu myitozo yo ku wa gatatu washize nimugoroba.

Ababonye umukino ufungura shampiyona wahuje  Mukura na Police Fc kuri uyu wa gatanu taliki 18 Nzeli 2015 kuri Stade ya Muhanga aho Police yayitsinze 1-0 ntibigeze bamubonandetse ntazanagaragara ku mukino ukomeye cyane wo ku munsi wa kabiri wa shampiyona ubwo Mukura VS izaba isura APR i Kigali.

ndanda

Abaganga ba Mukura ntibatangaza igihe uyu muzamu azagarukira mu kibuga.

Mukura VS ni imwe mu makipe y;ibigugu hano mu Rwanda ikaba uno mwaka yarivuguruye ishaka kongera kwigaragaza nk’ikipe ikomeye.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo