Umunsi wa 25 : Kiyovu yinyanye mu isunzu, Kanyankole yinjiye nabi, Pepiniere mu mazi abira

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 01.05.2017 saa 21:38

Kiyovu Sports yatsinze umukino wa mbere wa shampiyona mu gice cya kabiri cya shampiyona bakina na Sunrise FC, Kanyankole Gilbert nk’umutoza wa Bugesera atsindwa umukino wa mbere mu gihe Pepiniere ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri ku Cyumweru, dore bimwe mu byaranze umunsi wa 25 wa shampiyona.

Kiyovu Sports yatsinze Sunrise FC

APR FC yasezeye ku gikombe, Rayon Sports ishobora gushyiramo intera ndende mu bikombe bitatu iheruka

Ubwo APR FC yanganyaga na Police FC igitego 1-1, iyi kipe ya kabiri ku rutonde rwa shampiyona yasezeye ku mugaragaro ku gikombe aho umukeba Rayon Sports yamusize amanota arindwi mbere yo gukina na Gicumbi FC kuri uyu wa Kabiri, umukino w’ikirarane n’undi wa Mukura VS.

APR FC

Rayon Sports na APR FC batsinze imikino yose basigaranye, amanota 13 cyaba ari cyo kinyuranyo kinini kigaragaye hagati y’amakipe mu bikombe bitatu Rayon Sports iheruka gutwara, mu 2002 yari amanota abiri, 2004 yari ane n’amanota 11 mu 2013.

Nyuma y’imikino 12, Kiyovu Sports yabonye intsinzi ya mbere

Kiyovu Sports yabonye intsinzi ya mbere muri shampiyona mu mikino yo kwishyura, nyuma y’imikino 11. Kiyovu Sports yaherukaga gutsinda AS Kigali ibitego 2-1 tariki ya 14 Mutarama 2017 habura iminsi imikino ibiri ngo basoze igice kibanza cya shampiyona.

Ubwo Kiyovu Sports yahuraga na APR CF muri iyi shampiyona

Kuri uyu wa Gatanu, Kiyovu Sports izigamye amanota ane irusha Gicumbi, ikipe izamanuka mu cyiciro cya kabiri irakira Police FC ku Mumena imaze kwakira imikino umunani nta ntsinzi.

Cassa Mbungo ku muryango usohoka muri Sunrise imburagihe

Mu gihe Sunrise imaze imikino itanu idatsinda batsinzwe na Kiyovu Sports, umutoza wayo Cassa Mbungo André atangaza ko ubukene bukabije buri muri iyi kipe buzatuma bushobora gutuma uba umukino wa nyuma.

Cassa Mbungu utoza Sunrise FC

Yagize ati “ Birashoboka ko [Kiyovu Sports] ushobora kuba umukino wanjye wa nyuma muri Sunrise niba ibibazo birimo bidakemutse, ibibazo birakabije bigeze aho umuntu atakihangana.”

Ibi bibazo Cassa avuga byahakanywe n’umunyamabanga w’iyi kipe, Rebero Emmanuel wavuze ko umutoza atarabibamenyesha.

Kanyankole Gilbert yatangiye akazi muri Bugesera FC atsindwa

Mu gihe yahawe inshingano zo gusoza shampiyona ku mwanya wa gatanu, umutoza wa Bugesera Kanyankole Gilbert Yaounde yatsinzwe umukino wa mbere na Mukura VS ibitego 2-1 kuri stade Huye.

Kanyankole arakira Musanze kuri uyu wa Gatandatu mbere yo gusura AS Muhanga kuwa Gatatu mu gikombe cy’amahoro tariki ya 10 Gicurasi 2017.

Pepiniere ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri ku Cyumweru

Nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-1, Marines na Gicumbi bagatsinda byatumye ikipe ya 16, Gicumbi iyirusha amanota icyenda mu gihe iyi ikina na Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri.

Gicumbi itsinze Rayon Sports na Sunrise bazahura mu mpera z’icyumweru, Marines igatsinda Pepiniere, urugendo rw’umwaka umwe mu cyiciro cya mbere rw’iyi kipe yo ku Ruyenzi rwaba rurangiye.

Ninde uzamanukana na Pepiniere mu cyiciro cya kabiri?

Mu gihe hasigaye amanota 15 yo gukinira muri iyi shampiyona nibura amakipe arindwi ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona ararebwa no kurwanira umwanya wo kuguma mu cyiciro cya mbere; Mukura VS, Kirehe FC, Sunrise FC, Amagaju FC, Kiyovu Sports, Marines FC na Gicumbi.

Nka Kiyovu Sports ifite ikinyuranyo cy’amanota ane ku ikipe ya 15 ifite Police FC, Rayon Sports na APR FC mu mikino isigaje.

Menshi muri aya makipe afite imikino izayihuza hagati yayo

Tariki ya 6 Gicurasi 2017: Gicumbi vs Sunrise

Tariki ya 7 Gicurasi 2017: Pepiniere vs Marines

Tariki ya 20 Gicurasi 2017: Mukura VS vs Gicumbi

Tariki ya 27 Gicurasi 2017: Amagaju vs Kirehe

Tariki ya 17 Kamena 2017: Kirehe vs Gicumbi, Marines vs Gicumbi, Pepiniere vs Amagaju

Tariki ya 25 Kamena 2017: Gicumbi vs Pepiniere, Mukura VS vs Kirehe, Amagaju vs Etincelles

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo