Umunsi wa 10 : As Kigali itsinze Rayon , APR yatsinze Amagaju

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 14.12.2014 saa 19:49

Umunsi wa 10 wa shampiyona y’u Rwanda urangiye ikipe ya APR ikiyoboye urutonde rwa shampiyona nyuma yaho ikipe ya Rayon Sports inaniriwe gutsindira As Kigali i Nyamirambo.

Muri uyu mukino Rayon Sports  niyo yasatiraga cyane inyuze kuri ba rutahizamu Peter Otema na Sina Jerome ariko ba myugariro ba As Kigali bakayibera ibamba.Ni umukino wari komeye ku mpande zombi ariko igice cya mbere kirangira AS Kigali ifite kimwe ku ubusa bwa Rayon Sports.

Mu  gice cya cya kabiri mu minota ya mbere Rayon Sports yishyuye ku gitego cyinjijwe na Peter Kagabo ariko mu minota ya nyuma AS Kigali itsinda igitego cya kabiri gitsinzwe na Kabura Muhammed.

askigaliplayers

Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali Eric yatangaje ko ashimira abasore yatoje ko bitwaye neza bagatsinda Rayon Sports bityo AS kigali ikaza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona.

Andy Mfutila  utoza Rayon yatangaje  ko ubu aagiye kongerera abakinnyi be imyitozo bityo imikino iri imbere bakazayitsinda.

Mu minota nya nyuma y’inyongera abafana ba Rayon Sports batangiye gusohoka muri Stade.

Mu mikino yabaye ejo ku wa gatandatu ,APR FC yatsindiye ibitego bibiri Amagaju ku kibuga cyayo i Nyagisenyi bityo ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona rw’icyiciro cya mbere.

Ikipe y’Amagaju niyo yabanje kureba izamu ku gitego cyatsinzwe na Jean Pierre Muhindo ku munota wa 9 hanyuma Jean Baptista Mugiraneza  aza ku kishyura ku munota wa 48.

Mu gice cya kabiri, ku munota wa 52, ikipe ya APR Fc yaje kubona igitego cya kabiri g’itsinzwe na myugariro w’ikipe ya Amagaju witwa Rwabirinda Pacifique.

Itsinzi ya APR Fc iyifashije kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 23 mu gihe Amagaju Fc iri ku mwanya wa munani n’amanota 12.

Police Fc yatsinze Musanze igitego 1-0 hanyuma Mukura VS itsinda Isonga FC ibitego 2-1. Ikipe ya Espoir na Sunrise zanganyije 0-0 naho Etincelles na Marines nazo zinganya 0-0.

Kuri iki cyumweru hateganyijwe imikino ibiri aho Rayon Sports iza guhura na AS Kigali kuri Sitade ya Kigali hanyuma Kiyovu Sport  ikine na Gicumbi I Gicumbi.

Uko imikino y’umunsi wa cumi yagenze:

Kuwa gatandatu, 13/12/2014

Amagaju 1-2 APR (Nyamagabe)

Isonga 1-2 Mukura (Kicukiro)

Musanze 0-1 Police (Musanze)

Etincelles 0-0 Marines (Umuganda)

Espoir 0-0 Sunrise (Espoir)

Ku Cyumweru, 14/12/2014

Rayon Sports 1-2 AS Kigali (Regional)

Gicumbi vs SC Kiyovu (Gicumbi)

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo