Umukino wahuje Musanze na Etincelles Fc warangiye mu mirwano ikomeye-Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 13.05.2018 saa 08:57 |

Abafana babiri b’ikipe ya Etincelles Fc batawe muri yombi na polisi nyuma yo guteza umutekano mucye mu mukino wabereye kuri sitade ya Musanze Fc, aho banakubise abapolisi.

Hari ku munsi wa 22 wa Azam Rwanda Premier League, ubwo ikipe ya Musanze fc yakiraga Entincelles yo mu karere ka Rubavu, amakipe yaje kunganya igitego 1-1 ndetse ibitego byabonetse mu minota itanu ya nyuma y’umukino ku mpande zombi.

Uyu mukino ukirangira abafana ba Etincelles badukiriye aba Musanze batangira kubakubita ndetse bamwe bashaka no gukubita abasifuzi ariko polisi iratabara. Abafana ba Musanze Fc bahungiye mu myanya y’icyubahiro yarimo n’abapolisi, ariko biba iby’ubusa babasangayo barabakubita.

Polisi yagerageje guhosha iyo mirwano, ifata umwe mu bafana batezaga imvururu. Imushyize muri pandagari (imodoka ya polisi) abafana ba Etincelles barayitambika bayangira guhita. Byabaye ngombwa ko ishakisha indi nzira imucishije mu ishuri rikuru rya polisi aho kumucisha mu muryango munini usohoka muri sitade Ubworoherane (y’akarere ka Musanze).

Abafana bahise bayirukankana ariko kubera umuvuduko yari ifite ntibabasha kuyifata ahubwo bateza akaduruvayo aho yaciye, kahoshejwe n’abapolisi babatatanyije bifashishije inkoni zabugenewe (indembo).

Mu gihe bamwe mu bafana babonaga batwaye mugenzi wabo, badukiriye abapolisi batangira kubakubita ibiti byari bishinze muri sitade bakizwa n’amaguru.

Bamwe mu bari ku kibuga batangaje ko byatewe n’ubusinzi bw’abafana bazanye inzoga z’inkorano ndetse zimwe murizo zitemeye n’amategeko y”igihugu.

Uyu yagize ati : “Byatewe no kutumvikana kuri resultats zo kunganya ku munota wa nyuma. Ka kavuyo k’abafana bahita binjira mu kibuga. Babaye nk’abajya impaka Bizana imvururu.

“Njye ubwanjye nari maze gutandukanya abazamuye amahane ari babiri. Ariko umwe wa Etincelles ni we wakabije cyane. Polisi imaze guhosha izo mvururu itwaye umwe muri bo, niho bakubise umupolisi wari usigaye azengurutswe n’abafana, havamo umwe amukubita kimwe mu biti biba bizengurutse ikibuga.”– Christian Hakorimana, umunyamakuru wa Energy Radio wari ku kibuga.

Ishusho yasigaye mu maso ya benshi ni umusore ufana Etincelles wirukankanye umupolisi muri sitade amusigaho nk’intambwe eshanu afite ikibaho gisongoye ashaka kukimukubita. Yamwirukankanye amugeze nko muri metero ebyiri arakimutera kimufata ku gice cy’inyuma. Uwo musore yahise afatwa n’abagabo bari kuri sitade bamushyikiriza umupolisi wari ku burinzi inyuma ya sitade afite imbunda.

Ifatwa rye ryakuruye imvururu za bagenzi be bagenzi be bamukurubanye bamwambura umupolisi wari umufashe, agerageza kuzamura imbunda yo mu bwoko bwa AK47 yari afite, bamurusha imbaraga baramumwambura na we aborohereza avanamo umupira yari yambaye amuva mu nzara atyo.

Yahise ahungira mu modoka y’abakinnyi, ariko abantu bakomeza gusaba ko atagenda adakurikiranywe.Haje kuza umubare w’abapolisi uruta uwa mbere maze bamuvana muri ya modoka y’abakinnyi bamushyira muri pandagari, bamwe mu bamukurikiranye basa n’abiruhutsa.

Mu majwi yabo bati “Iyo bamureka twari kumenya ko urwego rwa polisi rusuzuguritse…. agatinyuka agasuzugura umwenda uriho ibendera ry’igihugu….nibamujyane abyishyure.”

Hagati aho hari abibazaga uko biza kugenda mu gihe babonaga umupolisi uyu musore yari yakubise urwo rubaho agarukanye imbunda. Gusa yakomeje asanga bagenzi be bicarana hejuru y’imodoka bari batwayemo uwo musore ( ari munsi y’aho abapolisi bicaye).

Umukino wahuje aya makipe warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe. Gusa abafana ba Etincelles bavugaga ko bibwe penaliti eshatu.

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Hamdun Twizeyimana yatangarije Radio RC Musanze ko ubushyamirane bwaturutse ku bafana bashatse guhohotera abasifuzi , ari nayo mpamvu polisi yafashe abatezaga akaduruvayo bigatuma bamwe banafungwa.

Tubibutseko Musanze fc itaratsinda umukino m’umwe aho ifatiwe n’umutoza Seninga Innocent mu mikino itatu amaze gutoza yanganyije ibiri atsindwa umwe.

Amafoto y’abakomeretse :

Amakipe yombi yabanje mu kibuga :

Musanze FC
Etincelles FC
Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App