Umukino wa shampiyona APR FC yari gukina na Espoir FC wasubitswe

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.03.2018 saa 22:25 |

Umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona ikipe ya APR FC yari ifitanye na Espoir wongeye guhagarikwa kugira ngo iyi kipe ikomeze imyiteguro y’umukino ifitanye na Djoliba muri CAF Confederation Cup.

Ikipe ya APR FC yatsindiwe muri Mali igitego 1-0, yari ifite umukino wa shampiyona kuri uyu wa kabiri na Espoir, umukino yagombaga gukina kuwa gatandatu ariko ukigizwa imbere ho gato ngo ibanze iruhuke nyuma y’urugendo rwo muri Mali.

Ibi ariko byaje kurangira uyu mukino wongeye gusubikwa nkuko bigaragara ku rubuga rwa Ferwafa aho itariki uzakinirwaho itatangajwe.


Uyu ukaba ari umukino wa kabiri wa APR FC usubitswe ku buryo butunguranye, ni nyuma y’uwo bagombaga guhuriramo na Etincelles mu cyumweru gishize aho na wo wasubitswe ugashyirwa tariki 25 Werurwe.

Imikino yombi ya APR FC ikaba yarasubitswe nyamara mucyeba Rayon Sports yarakinnye imikino ye yahuriyemo na Gicumbi na Marines, mbere yo gukina imikino yombi n’igihangange Mamelodi Sundowns.

APR FC irasabwa gutsindira Djoliba i Kigali ku kinyuranyo cy’ibitego birenze kimwe, kugira ngo yizere gukomeza mu cyiciro cyanyuma cy’amajonjora aganisha ku mikino yo mu matsinda ya CAC Confederation Cup.

Uko imikino y’umunsi wa 15 yagenze:

  • Bugesera Fc 2-0 Mukura VS
  • Etincelles Fc 3-0 Gicumbi
  • Kirehe Fc 1-0 Police Fc
  • Miroplast Fc 1-2 Sunrise
  • SC Kiyovu 2-0 Amagaju
  • Rayon Sports Fc 2-0 Marines

Kuwa mbere tariki ya 12/3/2017

  • AS Kigali vs Musanze F
  • APR Fc vs Espoir Fc (Wasubitswe)

 

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App