Umukino wa Rayon Sports na Police FC wahinduriwe ikibuga

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 03.05.2019 saa 12:11

Ikipe ya Police FC yari kuzakirira Rayon Sports kuri sitade ya Kigali cu cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2019  ariko uyu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona 2018-2019 washyizwe kuri sitade Amahoro i Remera (15h30’).

Ni umwanzuro wafashe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nyuma y’ubusabe bw’ikipe ya Police FC izakira uyu mukino.

Tariki 30 Mata 2019,ikipe ya Police FC yanditse ibaruwa iyishyikiriza FERWAFA. Muri iyi baruwa iriho umukono wa CIP Karangwa Maurice umunyamabanga mukuru wa Police FC, harimo ko bifuzaga ko umukino wabo wava kuri sitade ya Kigali (15h30’) ukajya kuri sitade Amahoro (15h30’).

Mu ibaruwa ya FERWAFA iriho umukono wa Francois Regis Uwayezu nk’umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, bamereye Police FC ko bazakinira kuri sitade Amahoro.

Umukino ubanza Police FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wakiniwe kuri sitade ya Kigali. Igitego cyatsinzwe na Jean Paul Uwimbabazi wari winjiye mu kibuga asimbuye.

Tanga igitekerezo