Umukino wa Rayon Sports FC n’Amagaju FC wasubitswe

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 11.05.2018 saa 19:19 |

Umukino wagombaga guhuza Rayon Sports n’Amagaju wari uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gicurasi 2018 kuri Stade Amahoro i Remera guhera saa cyenda n’igice z’umugoroba.

Wari kuzakinirwa rimwe n’uwa Amavubi U20 izakina na Zambia mu gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cy Afurika mu batarengeje iyo myaka. Umukino w’Amavubi U20 uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku isaha ya saa cyenda n’igice.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA bwaganiriye n’amakipe yombi bafatira hamwe icyemezo cyo kwimura umukino kuko bitari gushoboka ko uwo mukino ukinwa mu gihe hari undi mukino w’irindi rushanwa bikinirwa rimwe kandi bikabera mu Mujyi umwe.

Ubusanzwe, FERWAFA yari yasabye ko umukino w’Amavubi U20 wazakinwa tariki 11 Gicurasi 2018 ariko ku itariki 7 Gicurasi aba aribwo CAF ibatangariza ko umukino ugomba gukinwa tariki 12 Gicurasi 2018.  Ubuyobozi bwa FERWAFA bwatangaje ko buri gushaka igihe cyiza ibirarane byose byazakinwa kuburyo bitazahindura cyane ingengabihe ya Shampiyona Azam Rwanda Premier League ifite imikino yegeranye cyane.

Ubaye umukino wa gatatu  Rayon Sports igize w’ikirarane nyuma y’iyo izakina na Police FC ndetse na AS Kigali. Uretse umukino wa Rayon Sports n’Amagaju, undi mukino wasubitswe ni uwa Marines FC na AS Kigali kuko Marines ifite abakinnyi benshi muri Amavubi U20. Umukino wa APR FC na Police FC nawo warasubitswe kubera ko ku cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018, Police FC izakina umukino w’ikirarane na Miroplast FC.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yasezereye iya Kenya mu ijonjora ry’ibanze. Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 1-1 muri Kenya, uwo kwishyura banganya 0-0.

Mu ijonjora rikurikiyeho Amavubi U20 agomba guhura na Zambia ifite igikombe giheruka. Igikombe cy’Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 giteganyijwe kubera muri Niger umwaka utaha.

Uko imikino y’umunsi wa 22 iteganyijwe ndetse n’iyasabitswe:

Tariki 12 Gicurasi 2018
Rayon Sports FC vs Amagaju FC (Wasubitswe)
Musanze FC vs Etincelles FC (Stade Ubworoherane, 15:30)

Tariki 13 Gicurasi 2018
SC Kiyovu vs Sunrise FC (Mumena Stadium, 15:30)
Kirehe FC vs Gicumbi FC (Kirehe, 15:30)
APR FC vs Police FC (Warasubitswe)
Miroplast FC vs Mukura VS (Warasubitswe)
AS Kigali vs Marines FC (Warasubitswe)

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App