Umukino wa nyuma w’Isonga na Miroplast wimuriwe ku wa mbere

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 25.06.2017 saa 01:06

Umukino wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mupira w’amaguru mu Rwanda wari uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Kamena wimuriwe tariki ya 26 Kemena kubera ikibazo umutoza w’Isonga yahuye nacyo.

Uyu mukino uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha ya saa cyenda z’amanwa.Impamvu uyu mukino wimuwe ni ukubera ko umutoza w’ikipe y’Isonga Gatera Moussa yapfushije umugore we biba ngombwa ko uyu ukino wimurwa.

Isonga FC

Uyu mukino ikipe azawatsinda izegukana igikombe cya shampiyona 2016-2017.Isonga yabonye itike isezereye As Muhanga ku gitego kimwe mu mukino wo kwishyura wa ½, umukino wabereye mu Karere ka Muhanga.

Kiyovu na Pepiniere ni yo makipe yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo