Umukino Rayon Sports izahererwaho igikombe wahinduriwe ikibuga

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 30.05.2019 saa 16:19

Umukino wa nyuma wa shampiyona y’u Rwanda  Azam Rwanda Premier League 2018-2019  ugomba guhuza Rayon Sports na Marine FC wahinduriwe ikibuga  nyuma y’uko iyi kipe y’ubururu n’umweru ibisabye.

Rayon Sports yakunze gusaba ko imikino yayo cyane cyane iyo mu minsi ya nyuma ya shampiyona yayakirira kuri Stade Amahoro i Remera ariko ubusabe bwayo bugaterwa utwatsi, yashakaga kuhakirira Musanze FC ntibyakunda ariko ntiyacika intege ikomeza gusaba ko n’umukino w’umunsi wa nyuma izakiramo Marine FC yawakirira ku Mahoro.

Nkuko bigaragara mu itangazo Minisiteri y’umuco na siporo isanzwe inafite mu nshingano Stade Amahoro yashyize hanze, yavuze ko ubusabe bwa Rayon Sports bwemewe bityo ko izakirira Marine FC kuri stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Kamena 2019 saa 15:30.

Uyu mukino ni nawe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, izaheramo Rayon Sports igikombe cya shampiyona yatwaye, ni igikombe cya cyenda mu mateka yayo.

Kwinjira kuri uyu mukino uzahuza Rayon Sports na Marines FC ni 20,000Frws (VVIP), 10,000FRws(VIP), 5,000Frws ahatwikiriye na 2000Frws ahasigaye hose.

Tanga igitekerezo