Umukinnyi w’ikipe ya APR FC Mwiseneza Djamal yanze kubagwa ngo avurwe.

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.06.2015 saa 23:21 |

Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya APR FC, Adolphe Camarade atangaza ko Mwiseneza Djamal abaganga basanze agomba kubagwa ariko ntiyemera ko bikorwa .

Camarade yagize ati ” bamushyize ku rutonde rw’abagomba kubagwa, mugenzi we yarabazwe ariko Djamal we ntiyaboneka. Djamal yarahamagawe avuga ko atiteguye kubagwa”.

Camarade akomeza avuga ko ibyo kumubaga bisaba kumwigisha kugira ngo yumve akamaro kabyo, kuko bishobora kuzamugiraho ingaruka mu gihe yaba ativuje neza.Uwo mukinnyi amaze igihe afite imvune ariko akaba atari yemeza ko yiteguye ngo abe yabagwa avurwe uburwayi afite.

Djamal

Camarade yongee ati ” muganga aravuga ko ako kantu afite kagomba kuvamo kandi ukongera ugakina neza nta kibazo, ariko arabanza wenyine akabyiyakirira akavuga ati nditeguye mumbange”.Camarade avuga ko mu gihe uwo mukinnyi yakomeza kwanga aba yiyicira ubuzima bwe kandi aribyo bimutunze.

Uwo mukinnyi yabwiye ikipe ya APR FC agomba kubanza akagerageza akareba ko yabasha gukina. Ati ” agomba guhitamo hagati yo gukora akazi no kuba yabireka”.

Mwiseneza Djamal yagize ikibazo cy’imvune muri Gashyantare 2015 mu mukino wa shampiyona.Ikipe ya APR FC ikomeza guhemba uwo mukinnyi mu gihe yagize imvune.

Djamal wagiye muri APR FC avuye muri Rayon Sports yabwiye itangazamakuru ko yizeye ko azakira, bityo ibintu byo kubagwa bitihutirwa.

Tanga igitekerezo na Facebook

One thought on “Umukinnyi w’ikipe ya APR FC Mwiseneza Djamal yanze kubagwa ngo avurwe.

  • 11/06/2015 at 08:22
    Permalink

    Igarukire iwanyu bana wabwirwa ni iki impamvu bashaka kukubaga, wabona baguciye ukuguru wazakurahe ukundi.

    Reply

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App