Umukinnyi uzitwara nabi mu Mavubi ntazihanganirwa – Nzamwita

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 08.08.2015 saa 17:47

Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaulle, yongeye gushimangira ko atazigera yihanganira umukinnyi uzagaragaraza imiyitwarire mibi mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ibi yabitangaje nyuma yo gufata icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo umunyezamu wa Police FC Mvuyekure Emery wivumbuye kubera ko atagiye mu rutonde rw’abakinnyi 18 bagiye mu mukino wo gushaka itike ya CAN 2017 Amavubi yatsinzemo Mozambique igitego 1-0, umwanya we ugahabwa Kwizera Olivier ngo wari wakoze umwitozo umwe.

Nk’uko Nzamwita abivuga, Mvuyekure yaje gusaba imbabazi Jonathan McKinstry, umutoza w’Amavubi ari nayo mpamvu yahamagawe mu mukino w’Afurika y’Epfo. Ariko ko kuva abatoza b’ikipe y’igihugu barabimumenyesheje, bifuzaga ko hari icyo yabikoraho ari yo mpamvu yasabye uyu musore kwandika asaba imbabazi FERWAFA n’Abanyarwanda yakoreye ikosa ibintu bidakwiye guteza ikibazo.

Mvuyekure-Emery

Ukurikije ibyo Nzamwita avuga, nta mwanya ku bakinnyi bagaragaza imyitwarire mibi. Agira ati” Ndashaka kubwira abakinnyi b’Amavubi, uzagira imyitwarire mibi ku batoza cyangwa se ntiyubahirize amategeko abagenga, aho gusaba imbabazi akurikira mu itangazamakuru aba yicukurira umwobo mu gihe tukiri muri FERWAFA“.

Aha ashimangira ko nta ruhare agira mu guhamagara no kwirukana umukinnyi mu Mavubi ariko afite uburenganzira bwo gusigasira imyitwarire myiza yayo ari nayo mpamvu yasabye Mvuyekure gusaba imbabazi.

Hari n’amakuru yavugaga ko hari imyanzuro  ifatwa muri FERWAFA harimo n’iya komisiyo ya disipuline idashobora gutangazwa mu gihe cyose itaranyura kuri Perezida wa FERWAFA. Nzamwita abyamaganira kure agira ati” Murimo kwica izina ry’umuntu, De Gaulle si we FERWAFA. Njye nzi ko ibyemezo  bifatirwa igihe, icyo ndeba ni uko bifatirwa igihe. Niba hari icyemezo Visi Perezida yafashe nkacyanga muzamubaze nanjye mumbaze”.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo