Ulimwengu Jules yasubije Rayon Sports ku mwanya wa mbere muri shampiyona

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 05.05.2019 saa 23:09

Mu mukino w’umunsi wa 26 wa Azam Rwanda Premier league wabaye kuri iki cyumweru Police FC yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade Amahoro i Remera , Rayon Sports yakuye APR FC ku mwanya wa mbere muri shampiyona nyuma yo gutsinda Police FC mu mukino .

Igitego cy’Umurundi Jules Ulimwengu wujuje ibitego 17 amaze gutsinda muri shampiyona y’u Rwanda ni cyo cyafashije Rayon Sports kuva mu nzara za Police FC, inafata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 60. Irarusha APR FC ya kabiri inota rimwe.

Police FC yari yaratsinze umukino ubanza wayihuje na Rayon Sports yatangiye iminota 15 y’igice cya mbere ishyira igitutu kuri Rayon Sports, gusa nyuma y’aho Rayon Sports itangira kuyigaranzura.

Ulimwengu Jules na Michael Sarpong babonye amahirwe imbere y’izamu rya Police FC, gusa ntibashobora kunyuza imipira kuri Bwanakweri Emmanuel ngo bahagurutse abafana babo.

Iminota 45 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Abatoza ba Rayon Sports bakoze impinduka mu gice cya kabiri cy’umukino, bavana mu kibuga Rutanga Eric wahaye umwanya Irambona cyo kimwe na Mugisha Gilbert winjye asimbura myugariro Habimana Hussein. Ni na ko Rafael da Silva yinjiye asimbura Manishimwe Djabel.

Ni impinduka zafashije Rayon Sports gusatira cyane, gusa abasore b’umutoza Nshimiyimana Maurice bagakomeza kuba ibamba. Police FC na yo yacishagamo ikotsa igitutu izamu rya Mazimpaka.

Kera kabaye ku munota wa 86, Jules Ulimwengu yatsindiye Rayon Sports igitego cyayihesheje insinzi, ku mupira wari uturutse ku ruhande rwa Irambona Eric.

Mu wundi mukino wabaye, Musanze FC yanyagiriwe i Huye na Mukura VS ibitego 4-1. Ibitego bya Cedrick Kubwimana, Iradukunda Bertrand, Ciza Hussein na Duhayindavyi Gael ni byo byahesheje ibyishimo abakunzi ba Mukura. Ni mu gihe igitego rukumbi cya Musanze cyatsinzwe na Kambale Salita Gentil.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Police FC: Bwanakweli Emmanuel, Nsabimana Aimable, Mitima Isaac, Mpozembizi Mohamed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Ngendahimana Eric (c), Mushimiyimana Mohamed, Hakizimana Kevin, Ndayishimiye Antoine Dominique, Iyabivuze Osée na Songa Isaie.

Rayon Sports: Mazimpaka André, Habimana Hussein, Manzi Thierry (c), Mutsinzi Ange, Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Niyonzima Olivier, Mugheni Fabrice, Djabel Manishimwe, Ulimwengu Jules, Michael Sarpong.

Uko amakipe yatsindanye ku munsi wa 26 wa shampiyona :

Ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi 2019

APR FC 2-2 AS Kigali
Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi 2019

AS Muhanga 2-1 SC Kiyovu
Marines FC 0-0 Gicumbi FC
Ku Cyumweru, tariki ya 5 Gicurasi 2019

Espoir FC 3-1 Bugesera FC
Mukura VS 4-1 Musanze FC
Etincelles FC 1-0 Kirehe FC
Sunrise FC 1-1 Amagaju FC
Police FC 0-1 Rayon Sports FC 

 

Tanga igitekerezo