Uko umukino APR FC yanyagiyemo Anse Reunion wagenze mu mafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 12.02.2018 saa 07:19 |

APR FC yatsinze Anse Réunion FC yo mu Birwa bya Seychelles ibitego bine ku busa birimo icya Bigirimana Issa na bitatu bya Bizimana Djihad mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup wakiniwe kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru, tariki 11 Gashyantare 2018,itera intambwe yo kuzahura na Djoriba FC mu cyiciro gikurikira.

Mu mukino ubanza wabereye kuri stade Amahoro I Remera,ikipe ya APR FC inyagiye ikipe ya Anse Reunion mu mukino umusore Bizimana Djihad yigaragaje cyane kuko yatsinze ibitego 3 wenyine.

Umukino warangiye ari 4-0. Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 20 Gashyantare 2018 mu mujyi wa Victoria muri Seychelles.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

APR FC: Kimenyi Yves, Buregeya Prince, Herve Rugwiro, Emmanuel Imanishimwe, Ombolenga Fitina, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Bizimana Djihad, Maxime Sekamana, Issa Bigirimana, Muhadjiri Hakizimana na Byiringiro Lague.

Anse Réunion FC: Ricky Rose, Jules Constance, Tsima Jean Eddy Randriamihaja, Don Fanchette, Bibi Warren, Helton Monnaie, Rachid Gumbo, Rodrick Rose, Kanakulya Mohamed, Bibi Noris, na Yelvany Rose.

Dore uko byari byifashe mu mafoto : 


Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App