Uko byari byifashe kuri stade Huye Mukura isezerera El-Hilal Obeid-Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 23.12.2018 saa 08:34

Ikipe ya Makurura Victory Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederations Cup, yaraye ikoze amateka igera mu ijonjora rya nyuma muri iri rushanwa. Ni nyuma yo gusezerera El-Hilal Obeid yo muri Sudan kuri Penaliti 5-4.

Izi penaliti ziyambajwe nyuma y’uko iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi angyanya 0-0. Mukura Victory Sports yinjije Penaliti zayo zose, mu gihe Abanya-Sudan bahushije Penaliti imwe yagaruwe n’umutambiko w’izamu.

Iyi ntsinzi yahise ihesha iyi kipe yambara umukara n’umweru gukomeza mu ijonjora rya nyuma aho izahura n’ikipe yasezerewe mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league itaramenyekana.

Intsinzi ya Mukura Victory Sports yakurikiwe n’ibyishimo bidasanzwe, haba ku bakinnyi bayo, abayobozi, abafana bayo ndetse n’abafana b’andi makipe ya hano mu Rwanda yari yaje kuyitera ingabo mu bitugu.

Amafoto agaragaza uko byari byifashe nyuma y’insinzi ya Mukura.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo