Uko amakipe azahura muri 1/8 cy’igikombe cy’amahoro

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 09.06.2019 saa 00:03

Nyuma y’imikino yo kwishyura ya 1/16 cy’igikombe cy’amahoro, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hahise habera tombora y’uko amakipe 16 yageze muri 1/8 azahura, kugira ngo hamenyekane amakipe 8 agomba kuzakina 1/4 cy’irangiza.

Iyi Tombora yasize ikipe ya APR FC itomboye AS Kigali, mu gihe Rayon Sports igomba kuzahura na Marines FC. Ku rundi ruhande ikipe ya Mukura VS ifite igikombe cy’umwaka ushize izisobanura na Kiyovu Sports, Gicumbi FC ihure n’ikipe ya Espoir FC.

Imikino ya mbere ya 1/8 cy’irangiza izakinwa hagati y’itariki ya 12 n’iya 13 z’uku kwezi.

Uko gahunda ya 1/8 yose iteye.

Taliki ya 12.06.2019

Mukura VS vs Kiyovu
Etoile de L’est FC vs Police FC
Gicumbi FC vs Espoir FC
Intare FC vs Bugesera FC

Taliki ya 13.06.2019

APR FC vs AS Kigali
Marines FC vs Rayon Sports
Gasogi United vs Rwamagana City FC
Hope FC vs Etincelles FC

Tanga igitekerezo