Uko amakipe azahura muri ¼ cya Chan 2018

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 26.01.2018 saa 05:44

Ikipe y’igihugu ya Angola ‘ Palancas Negras’ yabaye iya nyuma yabonye itike yo gukina imikino ya ¼ mu irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona z’wabo ‘CHAN 2018’, ni nyuma yo kunganya na Congo Brazzaville 0-0.

Wari umukino usoza iyo mu itsinda rya kane wabaye kuri uyu wa Gatatu mu mujyi wa Agadir, aho wabereye icyarimwe n’uwo Cameroun yanganyijemo na Burkina Faso igitego 1-1 mu mujyi wa Tangier mu gihugu cya Maroc.

Angola yanganyije na Congo, amakipe yombi arazamukana

Uko amakipe azahura muri ¼

Kuwa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama

  • Maroc vs Namibia (18:30, Casablanca)
  • Zambie vs Sudan (21:30, Marrakech)

Ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama

  • Nigeria vs Angola (18:30, Tangier)
  • Congo-Brazzaville vs Libya (21:30, Agadir)

Amakipe azabasha gukomeza azakina imikino ya ½ iteganyijwe tariki ya 31 Mutarama mu gihe umwanya wa gatatu n’umukino wa nyuma bizakinwa tariki ya 3 n’iya 4 Gashyantare 2018.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo