Uganda U23 ya Micho yatsindiye u Rwanda i Kigali

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 23.05.2015 saa 22:28 |

Kuri uyu wa gatandatu,Umutoza Milutin Sredojević “Micho” wirukanwe mu Rwanda yagarutse ayoboye Uganda y’abatarengeje imyaka 23 itsinda u Rwanda ibitego 2-1.

Ibitego bya Uganda byatsinzwena Farouk Miya na Mutyaba Muzamiru naho Nshuti Dominique Savio atsinda impozamarira y’u Rwanda muri uyu mukino utitabiriwen’abantu benshi.

Mu ikipe yanganyije na Somalia igitego 1-1, umutoza w’u Rwanda Johnny McKinstry yakoze impinduka muri ba myugariro b’uruhande rw’ibumoso Ndayishimiye Celestin ajya mu mwanya wa Mutijima Janvier, Butera Andrew akina kwa Muhire Kevin.

Ntibyatinze ku munota wa cyenda Umunyezamu Kwizera Olivier yakoze ikosa rikomeye afatira umupira inyuma y’urubuga rwe maze kapiteni wa Uganda Farouk Miya ahana ikosa neza kuri “coup franc” nziza atsinda igitego cya mbere.

amavugau23

Mu gice cya mbere Uganda yarushije u Rwanda guhanahana umupira cyane hagati banyuze ku musore Keziron Kizito nubwo McKinstry yari ahafite Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad na Buteera Andrew.

Iki gice cy’umukino cyarangiye bigaragara ko Amavubi asanzwe akoresha impande cyane urwa Iradukunda Bertrand na Rusheshangoga Michel rudakora ugereranyije n’urwa Ndayishimiye Celestin na Nshuti Dominique Savio.

Mu gice cya kabiri umutoza McKinstry yazanye impinduka ubwo Muvandimwe Jean Marie yasimbuye Iradukunda  maze ku munota wa 56 u Rwanda rubona uburyo bukomeye ariko Butera Andrew atera umupira umunyezamu Jamal Salim  awufata byoroshye.

Nyuma y’iminota itanu, ku mupira Butera yateresheje agatsinsino ahereza Nshuti Savio atera ishoti rikomeye agombora igitego cya Uganda abari aho batangira kwizera ko byose bishoboka nubwo bari bakonje bitandukanye n’abafana bacye b’abagande bashigikiye ikipe yabo iminota 90 yose bataruhuka.

Micho naweyabonye ko bikomeye akuramo rutahizamu Erisa Sekisambo yinjizamo amaraso mashya ya Mutyaba Muzamiru naho Martin Kizza asimbura Tom Masiko.

Ku munota wa 70, John Semazi yacenze Bayisenge Emery wari wamusanze mu nguni y’ikibuga maze atanga umupira mu rubuga rwa Kwizera wari wasohotse, Mutyaba Muzamiru atsinda igitego cyiza  cya kabiri.

Umutoza w’Amavubi ntiyacitse intege ahita asimbura ashaka igitego ubwo Bizimana Dihad  yavagamo hakinjira  Mugenzi Bienvenue ariko ntibyagira icyo bitanga umukino urinda urangira Uganda ifite 2 kuri kimwe cy’u Rwanda. Bikaba rero bisaba u Rwanda kuzatsindira 2-0 kuri Nakivubo ngo babone itike.

Umutoza w’Abagande Micho yavuze ko atanyuzwe n’uko abakinnyi be bo hagati bitwaye, yemeza ko umukino wo kwishyura i Kampala uzaba ari mwiza. Yagize ati ” Twakinnye neza mu gice cya mbere ariko mu cya kabiri batwotsa igitutu cyane, navuga ko wenda ari umunaniro kuko aribwo bagisoza shampiyona kuwa Kabiri.”

Umutoza w’Amavubi afite icyizere ko batsindira Uganda ibitego 2-0 basabwa kugira ngo bakomeze mu ijonjora rya nyuma aho bazahura na Misiri mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarangeje imyaka 23 kizabera muri Senegal mu Ukwakira 2015.

McKinstry ati ” Twababaye kubera uko umukino wagenze, ubu turasabwa gutsinda ibitego 2-0 bishoboka igihe twaba dukinnye nko mu minota 25 ya nyuma kandi mu mupira birashoboka.”

Uretse mu 2014, ubwo mu batarengeje imyaka 17 Uganda yatsindiraga Amavubi U17 i Rubavu ibitego 3-2 n’ umukino ubanza i Kampala banyagiwe ibitego 4-0, ni ubwa mbere mu mikino icyenda u Rwanda rwakiriye Uganda rutsindwa.

Umukino wo kwishyura uzabera Nakivubo stadium tariki ya 30 Gicurasi 2015.

Abakinnyi babanjemo

Rwanda: Kwizera Olivier, Rusheshangoga Michel, Bayisenge Emery, Usengimana Faustin, Ndayishimiye Celestin, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Butera Andrew, Iradukunda Bertrand, Nshuti Dominique Savio na Songa Isaie

Uganda: Jamal Salim, Nsubuga Joseph, Bakaki Shafik, Kyemba Ibrahim, Ochwo Brian, Tekkwo Dettick, Masiko Tom, Kizito Keziron, Miya Farouk, Semazi John na Sekisambo Erisa.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App