Uganda Cranes ikomeje imyitozo yitegura kuza mu Rwanda-Amafoto

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 15.08.2017 saa 16:23

IKipe y’igihugu ya Uganda (Cranes) ikomeje imyitozo ikomeye uko iminsi yicuma iganisha ku munsi wo ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017 ubwo bazaba bisobanura n’Amavubi mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali dore ko ubanza warangiye bizigamiye ibitego 3-0.

Mu myitozo yabereye ku kibuga cya Star Times Stadium, Lugogo mu mujyi wa Kampala kuri uyu wa kabiri , urubuga rwa FUFA ruratangaza ko abakinnyi bafite morale iri hejuru bitegura gusezerera Amavubi mu buryo budasubirwaho. Gusa aganira n’uru rubuga, Bernard Muwanga kapiteni wa Uganda Cranes yavuze ko nubwo batsinze u Rwanda ibitego 3-0 urugamba rutararangira kuko hakiri iminota 90’ yo gukina.

  

“Ni byiza twatsinze umukino ubanza ariko ntabwo biduha uburenganzira bwo kwizera ko twakomeje.Turacyasabwa gutsinda mu mukino wo kwishyura i Kigali  kugira ngo twizere gutsinda urugamba”. Muwanga.

Myugariro Timothy Dennis Awanyi utarakinnye umukino ubanza kuri ubu avuga ko yiteguye kuba yakongera imbaraga ze ku bakinnyi bakinnye umukino ubanza kugira ngo barangize urugamba. Yagize ati : “Ndishimye kuba kuba nageze muri bagenzi banjye kugira ngo tugaruke muri CHAN nubwo ntakinnye umukino ubanza. Ndasabwa gukora cyane kuko abatoza banyizeye bakanyongera ku rutonde”. Awanyi

Mu bandi bakinnyi badashidikanwaho kuba bazaba bari ku rutonde ni umunyezamu Ismael Watenga wabanjemo batsinda u Rwanda n’umusimbura we Benjamin Ochan kuko umutoza w’abanyezamu yamaze kubashima. Imyitozo ya Uganda yakomeje kuri uyu wa gatatu kuri Star Times Stadium, Lugogo, imyitozo ikorwa sitade ifunze.

Dore abakinnyi bitabiriye imyitozo y’uyu wa Kabiri:

Benjamin Ochan (GK), Said Keni (GK), Ismael Watenga (GK), Isaac Muleme, Nicholas Wadada, Bernard Muwanga, Timothy Awanyi, Nicholas Wadada, Rashid Toha, Paul Musamali, John Adriko,  Martin Kizza, Muzamir Mutyaba, Shafic Kagimu, Paul Mucureezi, Nelson Senkatuka, Derrick Nsibambi, Milotn Karis, Tom Masiko,  Simon Serunkuma, Deus Bukenya, Erisa Ssekisambu

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo