Uganda bashyize igorora abifuza kureba umukino wabo na Ghana

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 21.09.2017 saa 08:36 |

FUFA yagabanyije 16.6% ku bantu 10,000 ba mbere bazagura amatike aciriritse y’umukino uzahuza Uganda Cranes na Blacck Stars ya Ghana kuwa 09/10 I Namboole mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya 2018.

Umukino ubanza,, Uganda yatsinze Ghana 1-0

Ni umukino w’ishyiraniro uzabera kuri Mandela National Stadium, azaba ari saa 16:00 z’ I Kampala. Kuri ayo matike ubundi agura amashilingi 30,000, azagurishwa 25,000. Ibi ngo bizaba ku bantu 10,000 gusa bazagura amatike mbere, abandi bazayagura ku giciro gisanzwe.

Aya matike yagabanyirijwe ibiciro, azagaragara ku isoko mu gihe cy’imishi 6 gusa; ni ukuvuga guhera kuwa 25 kugera kuwa 30 Ukwakira 2017 ku nyubaako ya FUFA.  Umwe mu bakozi ba FUFA, Ahmed Hussein yavuze ko ikigamijwe ari ukorohereza abafana ngo na bo bashyigikire ikipe yabo muri uru rugendo rutoroshye.

Nyuma yo kuwa 30 Ugushyingo, amatike azasubira ku biciro bisanzwe: ahasanzwe ni amashilingi ya Uganda 30,000, VIP mu ntebe z’ubururu ni 70,000,  na ho VVIP ni  150,000.

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo

Powered by Live Score & Live Score App