UEFA Champions league : Cristiano Ronaldo yasezereye Atlético Madrid

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 13.03.2019 saa 07:30

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yafashije ikipe ye ya Juventus kugera muri 1/4 cy’irangiza mu mikino ya UEFA Champions league, nyuma yo kuyitsindira ibitego bitatu wenyine byayifashije gusezerera Atlético de Madrid yo mu gihugu cya Espagne.

Hari mu mikino wo kwishyura wabereye kuri Allianz Stadium, i Turin mu gihugu cy’u Butaliyani. Atlético de Madrid y’umutoza Diego Simeone yaje gukina uyu mukino ifite impamba y’ibitego bibiri yari yatsindiye mu mukino ubanza, bityo abenshi bakaba bayihaga amahirwe yo kuba yasezerera Juventus.

Iminota 90 y’umukino yaranzwe n’imbaraga nyinshi cyane ku ruhande rw’ikipe ya Juventus, mu gihe Atlético Madrid yo yakinaga yugarira izamu ryayo. Iyi kipe y’umutoza Diego Simeone yibutse ibyo gufungura umukino ari uko Cristiano Ronaldo ayitsinze igitego cya gatatu kuri Penaliti.

Imikinire ya Atletico Madrid yacaga amarenga ko iza gusezererwa kuko nta buryo bukomeye bw’igitego yigeze ibona imbere y’izamu rya Juventus. Nta kabuza, abasore bakina inyuma ba Juventus barimo Kapiteni Chiellini na Bonucci bari bakaniye.’

Juventus yashoboraga gufungura amazamu ku munota wa gatatu ku gitego cya Chiellini, gusa umusifuzi yemeza ko Cristiano Ronaldo yari yabanje gukinira nabi umuzam Jan Oblak.

Juventus yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Atlético de Madrid, ahanini binyuze ku basore barimo João Cancelo na Leonardo Spinazzola bakinaga baciye ku mpande.

Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya mbere n’umutwe ku munota wa 27 w’umukino, ku mupira yari ahinduriwe na Federico Bernardeschi.Iki gitego ni cyo cyajyanye amakipe yombi kuruhuka.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Juventus y’umutoza Massimiliano Allegri yagarutse isatira cyane. Ku munota wa 49 w’umukino, Cristiano Ronaldo yongeye kunyeganyeza incundura n’umutwe. Hari ku mupira yari ahinduriwe na Spinazzola, umuzamu Oblak awugarura wamaze kurenga umurongo.

Cristiano Ronaldo yahesheje Juventus insinzi ku munota wa 86 w’umukino, ku gitego cye cya gatatu yatsinze kuri Penaliti nyuma y’ikosa Cancelo yari akoreweho na Angel Correa mu rubuga rw’amahina.

Mu wundi mukino wabaye, Manchester City yanyagiye ikipe ya Schalke ibitego 7-0. Aba na bo bakinaga umukino wo kwishyura, nyuma y’uwabanje gukinirwa mu Budage ukarangira City itsinze ibitego 3-2. Ibitego birindwi bya City byatsinzwe na Aguero watsinzemo bibiri, Leroy Sane, Bernaldo Silva, Philip Foden na Gabriel Jesus.

Tanga igitekerezo