Uburyo bushya buzakoreshwa n’abakunzi ba Rayon Sports bakoresha ibinyabiziga

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 11.06.2019 saa 18:48

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye na MK Sky Vision na Sosiyete icuruza ibikomoka kuri peterori “MOGAS” aho abakunzi b’iyi kipe ku mafaranga bazajya bakoresha bagura lisansi na mazutu muri MOGAS hari azajya ahabwa iyi kipe.

Tariki 08 Kamena 2019 ni bwo aya masezerano yashyizweho umukono hagati ya Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul, Munyakazi Sadati ukuriye MK Sky Vision na Rwamuhinda Dick, umuyobozi wa MOGAS mu Rwanda.

Mogas, ,MK Card na Rayon Sports mu bufatanye

Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul (hagati), Munyakazi ukuriye MK Sky Vision (iburyo) n’umuyobozi wa MOGAS mu Rwanda, Rwamuhinda Dick (ibumoso) nyuma yo gushyira umukono ku masezerano.

Umuyobozi wa MK Sky Vision, Munyakazi Sadati yaragaje ko ibi ari ibintu bari bamaze iminsi bategura. Yakomeje avuga ko batangiranye na MOGAS ku bijyanye n’ibikomoka kuri peterori ariko ko bazakomeza n’ibindi nk’abafite amahahiro manini, iganda n’utubari.

Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi (hagati) asinya amasezerano

Munyakazi avuga ko MK Sky Vision yakoze ikarita “MK Card” umukiriya azajya yifashisha mu gihe agiye kunywesha amavuta kuri MOGAS hanyuma kuri ritiro imwe haveho amafaranga 65 age mu ikipe ya Rayon Sports.

Uyu muyobozi yavuze ko bari batangiriye ku igeragezwa ry’abantu ibihumbi 10 ariko ubu bafite ibihumbi 12 bamaze kwiyandikisha n’amakarita yabo yakozwe.

Umuyobozi wa MOGAS mu Rwanda, Rwamuhinda Dick ashyira umukono ku masezerano

Yagize ati: “Dufashe nk’urugero, aba biyandikishije habayeho kwitabira serivise za MOGAS, ku munsi hakwinjira miriyoni 4, mu kwezi zikaba 120 tukajya no mu batwara za moto bikaba gutyo. Si aha kandi kuko no mu mahahiro manini, utubari n’ahandi tuzahagera.”

Munyakazi avuga ko iyi karita itangirwa ubuntu kandi ko vuba aha bagiye gushyiraho ababahagarariye mu bice bitandukanye by’igihugu bazajya bandika abakunzi b’iyi kipe bayifuza nyuma bohereze imyirondoro ubundi ikarita bazibakorere kuko bifitiye imashini izikora. Ati: “ Biraduhenda ariko icyo twifuza ni uko igera ku bantu benshi.”

Abayobozi berekwa uko ikarita “MK Card” izajya ikorwa

Umuyobozi wa MOGAS mu Rwanda, Rwamuhinda Dick yatangaje ko ibi ari ubwa mbere bagiye kubikora mu Rwanda ariko ko ahandi iyi sosiyete ikorera bikorwa. Akomeza avuga ko mbere yo kwemera ndetse no gusinya amasezerano babonye ko bazunguka kuko bazi neza ko Rayon Sports ari ikipe ifite abakunzi benshi na bo bizeye ko bazitabira serivise zabo ku bwinshi.

Ati: “Ubundi igiciro k’ibikomoka kuri peterori kigenwa na RURA, cyazamuka cyangwa cyamanuka ntacyo bizahindura ku masezerano. Icyo twe twifuza ni ukubona abakiriya benshi kuko ariya tuzatanga ari mu yo tuzunguka.”

Iyi niyo mashini ikora izi karita

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Muvunyi Paul yavuze ko muri iyi mikoranire hazavamo inyungu nyinshi yaba kuri Rayon Sports, MK Sky Vision ndetse na MOGAS.

Ati: “N’ubusanzwe abakunzi bacu baguraga ibikomoka kuri peterori nta bwo igiciro kiziyongera bazakomeza bagure nk’uko baguraga ariko noneho kuri ya yandi batanze havemo make ajya mu ikipe yacu. Ubu icyo tugiye gukora ni ugushishikariza abakunzi b’ikipe kugana MOGAS.”

Perezida wa Rayon Sports Paul Muvuyi yahise ashyikirizwa iye

Uyu mushinga wateguwe mu rwego rwo gufasha ikipe ya Rayon Sports kwiyubaka cyane ibijyanye no gushaka Sitade yayo “Gikundiro Stadium” bifuza ko yaba iri kurwego rwo kwakira nk’abantu ibihumbi 64.Munyakazi Sadati avuga ko bigenze neza mu myaka 7 byashoboka ko iyi Sitade yakubakwa.

Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi avuga ko muri aya mafaranga bazajya babona hazajya havaho agera hafi kuri 30% agomba guhabwa MK Sky Vision hanyuma bafate nka 30% bayabike. Ati: “Aya azabikwa rero tuyizigamiye ni yo yagira icyo atugezaho mu gihe kiri imbere kuko n’ubundi abakinnyi, abatoza bari basanzwe bahembwa.”

Nyuma yo gusinya amasezerano abari bitabitabiriye bose ku ruhande rwa Rayon Sports, MK Sky Vision na MOGAS

Gusa Muvunyi avuga ko ikihutirwa mbere ya Sitade ari ugushaka aho abakinnyi bajya bakorera umwiherero kuko bitwara hafi miriyoni 6 buri kwezi ariko anishimira ko bakemuye ikibazo k’imodoka aho batangaga miriyoni 4 ariko ubu bakaba bataga imwe n’ibihumbi 200.

Tanga igitekerezo