Ubuhamya : Inzira y’inzitane Murangwa Eugene wari umunyezamu wa Rayon sports yanyuzemo muri 1994

Muri ibi bihe twibuka abacu bazize jenoside ya korewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, by’ umwihariko abahoze ari abasiportif nagirango nifatanye n’Abanyarwanda bose muri iki gikorwa mu rwego rwo kubakomeza no gukomeza kubahumuriza ko twebwe twarokotse tuzakomeza guharanira koamazina y’ inzirakarengane atazibagirana kandi ko tuzakomeza gufatanyiriza hamwe gushaka inzira n’ ibisubizo bizatuma amahano nkaya atazongera kubaho.

Ubuhamya bwanjye kuri uyumunsi nahisemo kubukora mu buryo bushingiye ku byambayeho ku giti cyanjye ariko kandi nuko njye mbibona nkumu sportif. Ibyo nkaza kubivuga ntanga personal testimony ikubiyemo n’ubutumwa cg inshingano numva sport yaba ifite mu rwego rwo gufasha igihugu cyacu kutazongera gusubira mubihe by’amakuba nkibyo muri 94.

Njyewe nkuko nagiye mbivuga mu biganiro binyuranye nagiye ngirana n’abantu kugiti cyabo cg se ibyo natanze mu binyamakuru, jenoside yatangiye ubwo twiteguraga gukina umukino 1/16 w’ igikombe cya CAF, aho twagombaga guhura n’ ikipe yo muri Kenya (Brewerries FC) nyuma yo gukuramo imwe mu makipe yahoze ari ibihangange muri Africa ariyo Al-Hilal FC yo muri Soudan.

Ababyibuka ngirango baribuka ukuntu intsinzi yacu (Rayon Sports) yabaye ikintu cyongeye guhuza hafi abantu bose nyuma y’igihe kirekire cyari gishije urwicyekwe, urwangano n’ ivangura hagati y’ abanyarwanda aribyo byaturangaga kurusha ubusabane bwagaragaye muri ako gahe gato! Icyo gihe sport, by’ umwihariko yongeye kugaragaza ingufu ifite mu rwego rwo guhuza abantu.

Nkuko nabivuze rero mu rwego rwo kwitegura uwo mukino ukomeye icyo gihe twakoraga imyitozo myinshi. Ubuzima bwanjye cg se ubuhamya bwanjye bwerekeranye na jenoside yakorewe abatutsi muri 94 bukaba bwaratangiranye n’icyo gihe cyo kwitegura uwo mukino.

Ku gicamunsi cyo kw’ itariki ya 06/04/1994 (Iyi ubanza ariyo tariki yonyine nibuka, kuko nyuma yaho ibyambayeho byose ntabwo nari nkimenya niba ari kuwa mbere cg kuwa gatanu!) twari twakoreye imyitozo kuri stade Mumena i Nyamirambo, icyo gihe imyitozo yacu yatangiye kare kugirango tuyirangize kare maze tubashe kujya gukurikira imikino y’igikombe cy’afrika (CAN 94) yaberaga muri Tunizia.

Ubwo imyitozo yarangiye ahagana mu masa cyenda n’ igice (15:30) maze duhita twerekeza ahantu hanyuranye twabashaga gukurikirira iyo mikino kuri za Televizio (icyo gihe hari hacye cyane).Umukino wabanje nawurebeye igice cyawo cyambere kwa mushuti wanjye Gaga warutuye hafi ya stade Mumena icyo gihe. Ariko kubera ikibazo cy’ umuriro cyariho icyo gihe byabaye ngombwa ko tujya kureba igice cya kabiri hafi yo kwa GAGA bitaga muri Café Rio.

Ubwo nyuma yo kureba umukino wa mbere nerekeje kuri Restaurant Baobab aho narebeye uwa kabiri. Aha kuri Baobab hari hafi yaho nari ntuye icyo gihe nkaba narahagiye mpasanga mugenzi wanjye twabanaga ariwe Athanase Nzayisenga. Twerebye match yakurikiyeho ikaba yararangiye ahagana mu masayine z’ ijoro (22:00pm) ubwo twasohotse twerekeza aho twari dutuye (hari nko muri 100m uvuye kuri Baobab) maze tugeze hanze tuhasanga agatsiko k’abantu bari hagati ya batanu n’icumi.

Abo bantu bari bakikije umuntu wakoraga akazi k’ ubuzamu kuri Baobab, maze natwe turabegera kugirango twumve ibyo bari barimo kuko byaragaragaraga ko hari ikintu kidasanzwe barimo bavugaho. Tumaze kubegera twumvise uwo muzamu wa Baobab avuga ko yumvise ikintu giturika hakurya za Kanombe kandi akaba yabonye n’umuriro mwinshi mu kirere. Ntabwo twabitinzeho kuko muri ibyo bihe twari tumenyereye ibintu biturika hirya no hino mu mugi wa Kigali. Nabwiye mugenzi wanjye nti twigendere, kuko aba batangariye ibiturika n’ umuriro ubanza bataba ino!

Murangwa Eugène
Murangwa Eugène

Ariko ubwo ibyo twatashye twita ibisanzwe ntabwo twari tuzi ko byari bigiye kuvamo akaga katazibagirana mu mateka y’u Rwanda ndetse nay’ isi yose ! Ubwo mu rukerera rw’ iryo joro nibwo twamenye ko ya nkuru ya wa muzamu wa Baobab yaje kuvamo ko Prezida Habyarimana n’abari kumwe nawe mu ndege yari imuvanye Arusha bahitanywe n’impanuka y’indege. Ubwo tukimara kumva iyo nkuru twahise twumva ko ishyamba atari ryeru. Ukurikije uko ibintu byari byifashe muri icyo gihe, aho abantu bahohoterwaga mu nzira kubera uko basa cg se abandi bagahunga amago yabo kubera ko umuntu nka Katumba yapfuye, ntabwo byasabaga ubuhanga bwinshi kumva cg kubona ko ibyari gukurikira urupfu rwa Habyarimana byari kuba atari ibintu byoroshye (kandi niko byagenze).

UKO SPORT/FOOTBALL YAGIZE URUHARE MU IROKOKA RYANJYE

Ubwo ahagana mu masa munani (14:00) kw’ itariki ya 7/04/1994 twatewe n’igitero cy’abasirikare baje baturutse muri Mont Kigali, iki gitero twagikijijwe nuko umwe muri abo basirikare ngo yari umufana wa Rayon Sports hanyuma akaza kumenya bitewe namwe mu mafoto yabonye muri album photo zari zimaze guterwa hejuru ubwo basakaga inzu yacu. Uwo musilikare yaje no kutugira inama yuko twitwara mu rwego rwo gutuma ntabandi bagenzi be baza kuza nyuma ngo babe batumerera nabi (nko gufungura imiryango y’ igipangu n’ iyinzu, gukuraho rideau…). Ariko rero ibyo ntibyababujije guhitana umwana w’ umukozi twari dufite ngo kuko atarafite indangamuntu, bityo kuri bo ibyo bikaba byaravugaga ko ngo uwo mwana yari Inyenzi yari yaraje kwiyoberanya yaka akazi ko gukora murugo !

Aho twari dutuye njye na mugenzi wanjye Athanase bwarakeye turahava nta muntu wundi wongeye kuhadusanga, ubanza inama z’ umusilikare zaradufashije! Twerekeje hepfo gato aho ababyeyi banjye bari batuye hakaba kandi hari hatuye abandi bagenzi bacu twakinanaga muri Rayon Sports. Twagezeyo nta kibazo kinini kuko icyo gihe barrieres zari zitarashyirwa mu mihanda kandi ikindi ntabwo hari kure (1km cg 2km).Igitekerezo cyo kujya aho kuri bagenzi bacu cyaje kuvamo amahirwe yuko uyu munsi nshobora kuba ndihano mbasha gutanga ubu buhamya. Kuko nkurikije ibyakurikiye ibyo bihe nsanga bitari gushoboka ko nari kubasha kubikira iyo hataba ubwitange n’ ubufatanye byaturutse kuri bamwe muri bagenzi banjye twahoze dukinana muri Rayon sports.

Aho kwa bagenzi banjye naje kuhahurira n’ibibazo binyuranye ariko mbasha kubivamo kubera ubwitange bwa bagenzi banjye cyane by’ umwihariko mugenzi wanjye wari uzwi kw’ izina rya MUNYURANGABO LONGIN. Uyu musore (waje nawe guhitanwa n’amaherere nk’ayakorewe abandi bose muri jenoside) yagaragaje ubutwari butagaragajwe n’abantu benshi muri biriya bihe. Inshuro zitari nke yankuye mu maboko y’interahamwe zaje kenshi kunshakisha.Rimwe akabikora akoreshejeu buryo yarIafite bwo kumenya kuvugisha abantu ubundi akabikora akoresheje amafaranga ye kugirango abashe kugura abazaga banshaka! Ibyo kandi sinjye yabikoreraga gusa kuko icyo gihe aho iwe twari duhari turi abantu bagera nko kuri batandatu kandi buri wese Longin yagize uruhare mu buryo yarokotse.

murangwa1

Ikibabaje nuko uyu musore yaje guhitanwa n’abasilikare ba Leta y’Abatabazi ngo bamujijije ko yari ahungishije umututsikazi! Uko iminsi yashiraga niko ibintu byagendaga bigorana maze ubwo interahamwe zazaga zikantwara ariko kubw’amahirwe nkazikurwa mu maboko na none n’umusilikare wari waje gusura mwene wabo wari muri abo bagenzi banjye. Munyurangabo icyo gihe yahise afata icyemezo cyo kumfasha guhungira ku mugabo bitaga Zuzu nawe waje kumfasha kugera kuri Croix Rouge International aho navuye njya muri Milles Collines naho nkaza kuhava njya muri zone yari ifitwe na RPF icyo gihe ariko Munyurangabo nawe yaje guhunga ubwo imirwano yakomeraga mu gace ka Nyamirambo.

Mu guhunga kwe yajyanye n’ umukobwa buzuraga wari warahungiye iwe, maze ngo ubwo bari mu nzira bahunga baza guhagarikwa na barriere y’abasilikare yari ku kiraro cya Mukungwa ahagana mu Ruhengeri. Ngo bamubajije impamvu ahunganye inyenzi…maze ngo bamubwira ko we agomba gukomeza ariko iyo nyenzi ye yo bayisigarana. Nk’ibisanzwe Longin ngo yagerageje kureba uko yavana umukunzi we mu maboko yabo bicanyi ariko ntibyakunze kuko ngo bamubwiye ko niba atabavuye mu maso ari bucirwe rumwe n’urwiyo nyenzi ye! Munyurangabo ku nshuro ya mbere ari nayo yabaye iya nyuma yananiwe gukora ibyo yari amaze amezi atatu akorera abantu yari yariyemeje kurwanaho.

Ngo yahise yiruka ariko nyuma y’akanya gato umwe mu basilikare bari aho kuri barriere ati : “kureka uriya musore akagenda ni ubuswa bukomeye kuko umuntu nkawe nta nyenzi umurenze !  Niba abasha gukururana n’ iyi nyenzi    y’umukobwa kugera aha hose, ejo niwe uzagaruka aturasa nka ba Kanyarengwe”! Ubwo ngo uwo musilikare wari umaze akanya akurikiye Munyurangabo yaje kugaruka avuga ko ngo wa muntu ari Inyenzi yuzuye ngo kuko abuze amarengero ye! Gusa aho niho hantu hanyuma Munyurangabo abamubonye muri iyo nzira bavuga ko bamubonye bwa nyuma.

Abantu benshi banyuze iyo nzira baje gukomeza kuzageza muri Zaire, ariko nta muntu n’umwe waba yaratanze amakuru avuga ko yongeye kubona Longin nyuma y’iyo barriere yo kuri Mukungwa. Aya makuru nayabwiwe n’uwo mukobwa wari inshuti ya nyakwigendera Munyurangabo waje kurokoka nyuma yaho yaterewe icyuma n’abo basilikare maze ngo bakamuta mu mugezi wa Mukungwa ku bw’amahirwe agakurwamo n’abasilikare b’ Inkotanyi ngo bahise bagera aho kuri Mukungwa nyuma gato yo guhunga kw’abasilikare ba Leta y’Abatabazi bari kuri iyo barriere.

Soccer, My Saviour – The Story of Eric Murangwa from Kyri Evangelou on Vimeo.

Uretse rero ubu bwitange mugenzi wanjye nyakwigendera Munyurangabo yangaragarije maze bukaza kuvamo irokoka ryanjye nanavuga ko n’abandi mu bagize umuryango wanjye barokotse kubera uruhare uyu mugenzi wanjye yabigizemo, kuko uburyo yakomeje kubasha gushukashuka Interahamwe zo muri quartier ari bwo bwatumye baba ababyeyi banjye n’abo tuvukana babasha kubona uburyo bwo guhunga. Muri quartier twari dutuyemo nkeka ko iwacu honyine ariho hataguye umuntu n’umwe mu bari bahari icyo gihe (iwacu mu rugo hari abantu bagera kw’ icumi.). Munyurangabo yafashije umuryango wanjye mu buryo bunyuranye bwaba mu kubashakira ibibatunga kuko icyo gihe nta n’umwe wabashaga gusohoka yaba mu kubaburira bitewe n’amakuru yabaga abashije gukura mu bantu aho yabaga abasha kugenda muri quartier ndetse no kubasha gutuma interahamwe zidatera iwacu kubera uburyo yabashaga kuzishukashuka.Ndetse nkaba naraje kumenya ko ariwe waburiye iwacu ngo bahunge amaze kumenya ko kuri barriere yari haruguru y’ iwacu bari bamaze gukorai nama yo kuza gutera iwacu ngo kuko arirwo rugo rw’ abatutsi rwari rusigaye muri quartier.

Nubwo buri wese mu bari iwacu murugo yagize amahirwe yo kurokoka kubera ahanini ubwitange n’ ubutwari bwa mugenzi wanjye MunyurangaboLongin ntabwo ayo mahirwe yageze kuri bose mu muryango wacu, kuko murumuna wacu w’umuhererezi (yarafite imyaka 7) Irankunda Jean Paul yaje guhitanwa na jenoside aho yari yaragiye mu biruhuko bya Pasika kwa mubyara wacu Kayonga John (umwana wa mukuru wa papa) wakoraga mu bitaro by’ i Ndera. Uyu murumuna wacu iby’urupfu rwe kugeza n’ubu byatubereye urujijo kuko nk’ibisanzwe iyo utamenye aho uwawe yaguye uhora wibwira ko yaba akiriho. Ariko rero ibye we harimo n’akarusho kuko ahagana mu mpera ya 94 hari umuntu wahoze aturanye n’ iwacu wazanye amakuru avuga ko ngo yahuye na KIBWA (niko twamwitaga) i Nyanza ya Butare. Ngo yamunyuzeho yicaye inyuma mu modoka y’abasilikare ba RPF ari  kumwe n’abandi basilikare ba RPF . Nyuma y’ayo makuru twagerageje gushakisha ahantu hose hashoboka kugirango tumenye amakuru nyayo ariko ntacyo byatanze kuko nta na hamwe twasanze barigeze babona cg bumva uwo twagiye dushakisha duhereye ku makuru twari twahawe n’uwo muntu wahoze ari umuturanyi.

Murangwa ubwo yari umuzamu wa Rayon Sports
Murangwa ubwo yari umuzamu wa Rayon Sports

Hanyuma kandi ahagana muri za 2000 haz kuboneka video y’abantu bahungiye mu bitaro by’i Ndera ubwo abasilikare b’ababiligi bajyagayo guhungisha abanyaburayi, iyo video igaragaza agace gato murumuna wacu ahagaze mu ruvunge rw’abantu barimo basaba abo basirikare ko batabasiga ahongaho kuko bari bwicwe nibabikora. Ibyakurikiyeho ngirango birazwi kuko abo basilikare b’abazungu bitwariye bene wabo maze abanyarwanda bari aho bakirarwamo n’ Interahamwe zari zarabagose…amakuru yavuye aho i Ndera avuga ko harokotse mbarwa. Gusa icyo na nubu tutigeze tumenya kandi wenda dushobora no kutazamenya bibaho ni uko uwo murumuna wacu yaba yaraharokokeye cg se yarahaguye. Uretse rero uwo murumuna wacu tutazi amarengero ye nyakuri kubera urwo rujijo twahuye narwo, umuryango wanjye wabuze abantu bagera kuri 25 ku mpande zombi iwabo wa papa n’ iwabo wa mama kubera jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Imyaka rero ishize ari 23 nyuma yo kubura bacu, ariko rero nkuko babivuga ngo “ twe twarokotse si uko hari icyo twarushaga abagiye, ahubwo nuko buriya hari impavu zatumye turokoka” njye rero k ugiti cyanjye nkaba nsanga imwe muri izo mpamvu ari ugukomeza nyine tukibuka abacu duharanira ko ibyababayeho bitazibagirana ariko by’ umwihariko ari uko tugomba gukora ibishoboka kugirango ibyatubayeho bitazongera kuba ukundi.

AKAMARO KA SPORT/FOOTBALL MU RWEGO RWO GUFASHA KUGERA KUNTEGO YO KUTAZASUBIRAMUBIHE NKIBI TWIBUKA KURI UYU MUNSI.

Nkuko nabigaragaje mu buhamya bw’irokoka ryanjye sport ifite ubushobozi bwo gukora ibintu bitabashwa gukorwa m ubundi buryo ubwo aribwo bwose.Iyo urebye usanga umubare w’aba sportifs bagize uruhare muri jenoside aribo bacye cyane ugereranije n’izindi ngeri zose z’abantu bagize société rwandaise. Ibyo usanga nta yindi mpamvu uretse ko twe muri sport ikintu cya mbere batwigisha kandi bikaba ngombwa ko uhora ukitaho kugirango ubashe kuba umu sportif w’intangarugero ari ukugira fair play/esprit sportif. Iki kintu rero ku bwanjye mbona ari ingirakamaro cyane kuko kidufasha kwihanganira byinshi abandi bantu batabasha kwihanganira mu buryo bworoshye.

Murangwa yashinze umuryango FHPU Entreprise
Murangwa yashinze umuryango FHPU Entreprise uteza imbere ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu muri Football

Kubera iyo mpamvu rero njye nkaba mbona twebwe nk’aba sportif twagombye gufata iya mbere tugafasha abanyarwanda kwiyubaka baharanira amahoro,ubumwe n’ubwiyunge. Kuko iyo ariyo nzira yonyine izatuma tutazasubira mu makuba yaduteye ingaruka z’ibyo twibuka uyu munsi. Biragaragara ko ingamba zinyuranye zashyizweho kandi zikomeje gushyirwaho ngo ikibazo cyaryanishije abanyarwanda kitazongera kubaho. Ni ngombwa rero ko natwe aba sportif dushyiraho akacu kandi uretse ubu buhamya bwanjye natanze murwego rwo kugaragaza uko sport yamfashije njyewe ku giti cyanjye bimaze no kugaragara ko sport ari imwe mu ntwaro ikomeye ikoreshwa mu guhuza no kumvikanisha abantu hirya nohino ku isi.

Muri urwo rwego rero twebwe nka ba footballeurs tubikoze mw’izina rya Association des Anciens Footballeurs du Rwanda tukaba twaratangiye kwiga k’umushinga uzakoreshwa mu gukangurira abanyarwanda cyane cyane urubyiruko akamaro ko guharanira amahoro,ubumwe no gushyigikira ubwiyunge tubinyujije mu rwego rwa football.Iyu mushinga turimo turawigaho kandi turizera ko mu gihe kitarambiranye uzaba watangiye. Bikaba byaba byiza rero n’abandi bas portif bo muri disciplines zinyuranye batangira gutekereza ku gikorwa nk’icyo kugirango twese duhurize ingufu za sport hamwe mu rwego rwo gushakira igihugu cyacu amahoro n’ iterambere birambye.

Imana ikomeze ibane n’abacu twabuze tugikunda kandi natwe ikomeze kutubashisha kwihangana no gushakira ibisubizo ibibazo byacu bya burimunsi.

Murangwa Eugène

Nyuma y’imyaka itanu Murangwa atanze ubu buhamya ubu uyu mushinga yawushyize mu bikorwa witwa FHPU Enterprise ugamije guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu muri sports cyane cyane umupira w’amaguru  akaba anaherutse kubona igihembo cya Comité Olympique .

Tanga igitekerezo na Facebook

Tanga igitekerezo