Ubuhamya bwa Karekezi Olivier ku byamubayeho muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 10.04.2019 saa 00:10

Karekezi Olivier yari rutahizamu mpuzamahanga wa APR FC n’Amavubi, akaba yari azwi ku kabyiniriro ka ‘Danger Man’ kubera ubuhanga mu mupira w’amaguru n’ibibazo yatezaga amakipe yagiye ahangana nay o mu bihe bitandukanye.

Nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru yahise aba Umutoza w’amakipe y’abana muri Sweden, muri Nyakanga 2017 afata umwanzuro wo kuza gutanga umusanzu we mu guteza umupira w’amaguru mu Rwanda imbere nk’Umutoza, ni bwo yahitaga ahabwa akazi ko gutoza Rayon Sports ako kazi aza kukavaho mu mpera za Gashyantare 2018 asubira muri Suède .

Yahesheje Rayon Sports ibikombe bine ari Umutoza, ahesha APR FC igikombe cya shampiyona inshuro nyinshi n’icy’Amahoro tutibagiwe na CECAFA Kagame Cup incuro eshatu ari Umukinnyi akanayifasha kugera hafi muri ½ cy’irangiza muri CAF Confederation Cup mu 2002.

Uretse ibyo, yanafashije u Rwanda gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika (CAN 2004). Ibyo ndetse n’ibindi bigwi byinshi afite mu mupira w’amaguru ntaba yarabigezeho iyo Imana itamurambikaho ibiganza muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ngo arokorwe n’uko yikiniraga mu ikipe y’abana i Gikondo.

Olivier Karekezi

Mu ncamake y’ubuhamya bwe, Karekezi Olivier agira ati “Iwacu hari i Gikondo, narokokeye kuri Paruwasi Gatulika ya Gikondo, Jenoside yahitanye Mama na bakuru banjye, babishe ku itariki 9 Mata.Njye nari kumwe na bo kuri Paruwasi, hanyuma mpava niruka, nyura ku mashuri ya Kinunga, ngeze hepfo mpura n’umwe mu nterahamwe ariko Papa we, Papa wanjye yajyaga amufasha ibintu bimwe na bimwe mu buzima busanzwe, agerageza kundokora kuko hari abari bagiye kunyica.

Nahise nzamuka nsubira mu rugo, umukozi wadukoreraga nasanze baramutemye ariko bamusiga akiri muzima, ubwo turabana nyuma haza kuza na mukuru wanjye witwa Aimable turagumana, ariko icyo gihe bavugaga ko bazatwica ku itariki 5 (Gicurasi 1994), iyo tariki ni yo bavugaga ko bazahamba Habyarimana.

Iyo tariki nta n’ubwo yageze, ahubwo baje kudufata batujyana ku isoko ry’i Gikondo, abenshi murahazi, mukuru wanjye Aimable bamwica ndeba ubwo bari batugejeje ku cyobo.Hari umuntu umwe wari ufite agakipe k’abana i Gikondo ni we wagerageje kumpisha kuko uwo mukuru wanjye yari mu biruhuko avuye i Burundi, ni ho yigaga ariko agarutse bavuga ko yari mu mahugurwa y’igisirikare.

Nakomeje kwicwa n’agahinda ndeba ukuntu bica mukuru wanjye ariko uwo mugabo akomeza kumpisha, nyuma bansubiza aho twabaga, haza kuza umwana wigaga imbere yanjye ni na we wankijije kuko yaje afite imbunda arantwara, anjyana ku babyeyi be babaga mu Gatenga, Jenoside yahagaritswe bangejeje i Nyamirambo munsi ya Onatracom.

Karekezi Olivier akomeza avuga ko ibikomere yari afite mu mutima byomowe n’umupira w’amaguru, agakomezwa kandi agaterwa imbaraga n’ibiganiro yagiye agirana n’abakomeye baba abasirikare n’abasivili bagiye bamuganiriza kandi bose yarahujwe na bo n’umupira w’amaguru.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo