Ububiligi bwihanije Tunisia burayisezerera ,Tony Kroos arokora Ubudage

Yanditswe na Rwanda Football ku wa 23.06.2018 saa 22:40

Tunisia inaniwe gukura igisuzuguriro amakipe y’Abarabu yari ahagarariye umugabane w’Afurika kuko isezerewe mu gikombe cy’isi itsinzwe n’Ububiligi ibitego 5-2 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda G.

Iyi kipe yatsinzwe umukino wayo wa kabiri nyuma yo kunanirwa kwihagararaho ku mukino wa mbere igatsindwa ibitego 2-1 n’Ubwongereza mu minota ya nyuma.

Ububiligi bwari bwamanuye intwaro zabwo ntibwigeze bugorwa n’uyu mukino kuko bukubise aba barabu butababariye ibitego 5-2 byatsinzwe na Romelu Lukaku watsinze 2,Eden Hazard nawe yatsinze 2 mu gihe Michy Batshuayi ariwe watsinze igitego cya nyuma.

Ububiligi bukatishije itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’isi nubwo bugomba guhatanira n’Ubwongereza kuyobora iri tsinda G.

Ububiligi bwihariye igice cya mbere kuko bwafunguye amazamu ku munota wa 6 kuri penaliti yatewe neza na Eden Hazard nyuma yo gutegerwa mu rubuga rw’amahina.

Romelu Lukaku uhagaze neza muri iki gikombe cy’isi yahise yongeramo ibindi bitego 2 ku munota wa 16 n’uwa 45, mu gihe Batshuayi winjiye mu kibuga asimbuye yarase ibitego byinshi ariko aza gutsindira Ububiligi igitego ku munota wa 90 .

Ibitego by’impozamarira bya Tuniziya byatsinzwe na Bronn ku munota wa 18 na Khazri ku munota wa 3 w’inyongera.

Amakipe yari ahagarariye Afurika aturuka mu bihugu by’abarabu yose arasezerewe aho ku ikubitiro habanje Misiri,hakurikiraho Maroc none na Tunisia irasezerewe.Afurika itegereje ko Nigeria na Senegal hazavamo izagera muri 1/16.

Umukinnyi Toni Kroos w’Ubudage agaruriye Ubudage icyizere cyo gukomeza mu mikino ya 1/16 cy’irangiza mu gikombe cy’isi nyuma yo gutsinda igitego ku munota wa nyuma mu mukino batsinze Sweden ibitego 2-1.

Muri uyu mukino wabereye mu mujyi wa Sochi,Ubudage bwahabwaga amahirwe yo gutsinda Sweden ku buryo bworoshye,bwatangiye umukino buri hasi ndetse impinduka umutoza Joachim Low yakoze mu bakinnyi ntacyo zigeze zimumarira kuko ikipe yari ku rwego rwo hasi cyane.

Uku gutangira abakinnyi b’Ubudage bari ku rwego rwo hasi ndetse bari gukina nta ntego bafite byatumye ku munota wa 32 umukinnyi Toivonen atsinda igitego nyuma y’umupira watakajwe na Toni Kroos ba myugariro barimo Hector na Rudiger ntibabasha kuzibira uyu rutahizamu wa Sweden.

Ubudage bwarangije igice cya mbere bukina umupira udasobanutse wiganjemo guhererekanya hagati mu kibuga nta gusatira izamu, mu gihe Sweden yo yacungiraga ku mipira aba Badage batakazaga bagakora Contre attack zikomeye.

Mu ikipe y’ubudage yabanje mu kibuga harimo abakinnyi 2 babanje mu kibuga benshi bavuze ko ntacyo bayimariye barimo Julian Draxler na Thomas Muller we waje kurangiza umukino ari ku rwego rwo hasi mu gihe Draxler yasimbuwe na Mario Gomez igice cya kabiri kigitangira.

Ubudage bwatangiye neza igice cya kabiri ndetse buhita bubona igitego ku munota wa 48 w’umukino gitsinzwe na Marco Reus ku mupira mwiza yahawe na Toni Kroos,agakozaho ivi ukijyana mu izamu.

Nyuma yo kunganya igitego 1-1 amakipe yombi yatangiye gucungana ariko Ubudage bukagenda bwotsa igitutu Sweden cyane ko bwari bukeneye amanota 3 kugira ngo bugaruke mu ruhando rwo gushaka itike ya 1/16 cy’irangiza,kuko bwatsinzwe na Mexico igitego 1-0.

Ku munota wa 82 ikipe y’Ubudage yashakaga igitego cy’intsinzi yahuye n’uruva gusenya kuko myugariro wayo Jerome Boateng yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo yamuviriyemo umutuku kubera ikosa yakoreye rutahizamu wa Sweden Marcus Berg.

Ubudage bwahushije ibitego byabazwe mu minota ya nyuma cyane cyane umutwe Mario Gomez yateye umunyezamu Olsen akawushyira muri Koluneri.

Iminota 90 yarangiye umusifuzi yongeraho iminota 5 yahiriye Ubudage kuko nyuma yo kwinjira k’umusore Brandt,Sweden yasatiriwe cyane byatumye umukinnyi Durmaz akorera ikosa Werner hafi y’urubuga rw’amahina yatewe na Kroos ijyamo,Ubudage butahana amanota 3 ku kaburembe.

Mu mukino wa nyuma Ubudage bukwiye gukosora imikinire yabwo, buzakina na Koreya y’Epfo mu gihe Sweden igomba gutsinda Mexico ibitego byinshi kugira ngo ibashe gukomeza muri 1/16.

 

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo